AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimbanyije

Yanditswe Apr, 17 2024 10:13 AM | 93,454 Views



Mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke, hari kubakwa Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kagano, ugizwe n'inzu 60 zizatuzwamo abaturage bari batuye mu manegeka.

Bamwe mu bazatuzwa muri izi nzu babwiye RBA ko bishimiye kuba bagiye gutuzwa heza, bakavanwa ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inzu 50 muri zo zamaze gusakarwa, aho imwe ifite ibyumba bitatu n'uruganiriro, igikoni, ubwiherero, ubwogero n'ikigega cya litiro 2000 gifata amazi.

Abaturage barenga 350 bahawe akazi mu kubaka izi nzu, aho bakora mu bijyanye no kubaka, abafasha abubaka n’indi mirimo itandukanye.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke, bugaragaza ko izi nzu zizaba zarangiye muri Kanama 2024.

Muri uyu mudugudu hazubakwa ibindi byiciro aho umushinga wose uzarangira hubatswe inzu zigera kuri 300.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira i

Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ nde

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Inkuru ya 30 cy’Itorero Inyamibwa AER

Rubavu: Imwe mu miryango ituriye Sebeya ikaba itarimurwa irasaba gukurwa mu gihi

Tugomba gutora bitari ukurangiza umuhango-Mukabaranga

Koleji zigize UR zigiye kwiyongera