AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi

Yanditswe Apr, 17 2024 11:07 AM | 140,491 Views



Umuyobozi w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire,RHA,  Alphonse Rukaburandekwe, yaburiye abaturage bakoresha amakaro asanzwe akoreshwa mu kubaka ubwogero [douches], bakayashyira ku bikuta by’inzu zirimo iz’ubucuruzi ko bifite ingaruka zikomeye.

Hashize iminsi RHA ishyize hanze ibaruwa isaba uturere twose guhagarika kubakisha amakaro yagenewe gukoreshwa mu bwogero ku nkuta z’inzu, kuko kuyubakisha bihindura imiterere y’inyubako bikaba binasebetse haba ku Banyarwanda no ku bashyitsi basura Igihugu.

Ni amakaro yari amaze iminsi agaragara ku nyubako zitandukanye cyane cyane iz’ubucuruzi ziri muri santeri.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu Gatatu, Rukaburandekwe, yavuze ko batigeze babwira abaturage ngo basenye inyubako ahubwo bababuriye.

Ati “Ntabwo itangazo RHA yatanze ribwira umuturage ngo akureho amakaro, itangazo ryatanzwe ni mu rwego rwo kuyobora cyangwa kugira inama inzego dufatanya, zaba iz’ibanze n’abaturage, uburyo bukwiye bwo kubaka cyane cyane mu kubaka inkuta cyangwa kurangiza inyubako.”

Yakomeje agira ati “Ni na cyo ngira ngo mpumurize umuturage, wibazaga ngo niba batubwiye gukuraho biragenda bite? Ntabwo tubwira abaturage ngo bakureho, basenye, ntabwo ari cyo tugamije.”

Rukaburandekwe yavuze ko icyo kibazo cyagaragaye, ari na yo mpamvu abantu bagirwa inama zo kudakoresha amakaro adakwiye kuko burya buri makaro aba afite icyo yagenewe gukoreshwa n’aho yagenewe gukoreshwa binajyana n’uko aba yarakozwe.

Ati “Turagira inama ko abantu batakomeza kubaka batakomeza kubaka bakoresheje ayo makaro adakwiye. Amakaro ni kimwe mu bikoresho by’ubwubatsi bikoreshwa ariko afite aho akoreshwa n’aho adakoreshwa.”

RHA igira inama ko abashaka gukoresha amakaro ku nkuta bakoresha ayabugenewe ya “Façade Tile”, abatayashoboye bagakoresha amarangi asanzwe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2