AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe Apr, 28 2024 12:20 PM | 195,148 Views



Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI ryatangaje ko rizashyigikira Umukandida Paul Kagame watanzwe n'Umuryango RPF Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Nyakanga 2024

Byatangarijwe na Perezida waryo, Sheikh Musa Fazil Harelimana, mu Nama y’Inteko Nkuru y’Ishyaka PDI, yabereye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024.

Ni inama yitabiriwe n’abayoboke b’iri shyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’Igihugu aho baturutse mu turere twose.

Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko impamvu bahisemo kongera gushyigikira Perezida Kagame ari uko basanze afite impano kandi hari byinshi yagejeje ku Banyarwanda bifuza ko yakomeza kubarangaza imbere mu iterambere.

Yagize ati "Twasanze afite impano yihariye twese tudafite.”

PDI yavuze ko mu matora y'abadepite iziyamamaza ku giti cyayo,kubera ko ari ishyaka rimaze kugira ubushobozi bwo kubikora.

Sheikh Musa Fazil Harelimana ati “Tumaze gukura ntituziyamamaza tunyuze mu Ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politike kandi turizera ko bitazahungabanya moteri y'igihugu cyacu.”

Ishyaka PDI rije ryiyongera ku yandi mashyaka yatangaje ko azashyigikirs Umukandida wa RPF, arimo PL, PSD n'ayandi.


Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona cya 2023/24

Perezida Kagame na Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal baganiriye ku

Perezida Kagame ategerejwe muri Guinée Conakry

U Rwanda rwamaganye u Burundi bwarushinje kugira uruhare mu gitero cya gerenade

Kevin Kade yateguje indirimbo nshya n'imishinga afitanye n'abarimo Jux

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w&