Yanditswe Apr, 28 2024 12:20 PM | 195,148 Views
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI ryatangaje ko rizashyigikira Umukandida Paul Kagame watanzwe n'Umuryango RPF Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Nyakanga 2024
Byatangarijwe na Perezida waryo, Sheikh Musa Fazil Harelimana, mu Nama y’Inteko Nkuru y’Ishyaka PDI, yabereye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024.
Ni inama yitabiriwe n’abayoboke b’iri shyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’Igihugu aho baturutse mu turere twose.
Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko impamvu bahisemo kongera gushyigikira Perezida Kagame ari uko basanze afite impano kandi hari byinshi yagejeje ku Banyarwanda bifuza ko yakomeza kubarangaza imbere mu iterambere.
Yagize ati "Twasanze afite impano yihariye twese tudafite.”
PDI yavuze ko mu matora y'abadepite iziyamamaza ku giti cyayo,kubera ko ari ishyaka rimaze kugira ubushobozi bwo kubikora.
Sheikh Musa Fazil Harelimana ati “Tumaze gukura ntituziyamamaza tunyuze mu Ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politike kandi turizera ko bitazahungabanya moteri y'igihugu cyacu.”
Ishyaka PDI rije ryiyongera ku yandi mashyaka yatangaje ko azashyigikirs Umukandida wa RPF, arimo PL, PSD n'ayandi.
Jean Paul Maniraho
APR FC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona cya 2023/24.
May 12, 2024
Soma inkuru
APR BBC yasezerewe muri BAL
May 12, 2024
Soma inkuru
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Sénégal, yakiriwe na mugenzi ...
May 12, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame ategerejwe muri Guinée Conakry, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano ib ...
May 12, 2024
Soma inkuru
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’u Burundi bwayishinje kugira uruhare mu giter ...
May 12, 2024
Soma inkuru
Umuhanzi Kevin Kade yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nyiragongo'.
May 12, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal
May 11, 2024
Soma inkuru
Musanze: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w’Igihu ...
May 11, 2024
Soma inkuru