AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Tugomba gutora bitari ukurangiza umuhango-Mukabaranga

Yanditswe Mar, 23 2024 16:35 PM | 129,270 Views



Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda, PDC baravuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu migendekere myiza y’amatora ateganyijwe muri uyu mwaka. 

Kuri uyu wa Gatandatu iri shyaka ryahuguye abahagarariye inzego zaryo mu Ntara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba.

Ikiganiro cyatanzwe ku bahagarariye inzego za PDC mu Majyepfo n’Uburengerazuba, hagarutswe ku ruhare rw’abayoboke b’iri shyaka mu migendekere myiza y’amatora ateganyijwe mu Rwanda muri Nyakanga y’uyu mwaka. 

Guhugura izi nzego ngo biri mu bizamura ubushobozi bw’abayoboke ba PDC, no kumva uruhare bafite mu miyoborere myiza y’igihugu no mu byerekezo bigari byacyo.


Umuyobozi wa PDC, Agnes Mukabaranga avuga ko iri shyaka rikomeje gutegura abayoboke baryo kugira ngo banagaragare kandi bakore na nyuma y’amatora. 

Aha ngo ba bagomba gutora atari ukurangiza umuhango kandi bashyigikira umuyobozi ushyizweho ari na ko bamuha umusanzu mu kwesa imigiho no kugera ku byo aba yizeje abaturage.


Mu bindi bisabwa abayoboke ba PDC ni ukwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka kunshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakanagira uruhare mu kurwanya no kubeshyuza abahakana bakanayipfobya.


Alexis Namahoro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanz

U Bwongereza bwemeje bidasubirwaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanu

Ambasade ya Ukraine yafunguwe ku mugaragaro i Kigali

Iyo haba ubushake, Jenoside yakorewe Abatutsi yari buhagarikwe- Perezida Macron

Putin yatorewe kuyobora u Burusiya muri manda ya gatanu

Putin yasabye Abarusiya kumuha amajwi mu ‘matora yo mu bihe bigoye’

U Burayi bwahaye Ukraine inkunga ya miliyari 5.48$