Yanditswe Mar, 23 2024 16:35 PM | 129,270 Views
Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda, PDC baravuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu migendekere myiza y’amatora ateganyijwe muri uyu mwaka.
Kuri uyu wa Gatandatu iri shyaka ryahuguye abahagarariye inzego zaryo mu Ntara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba.
Ikiganiro cyatanzwe ku bahagarariye inzego za PDC mu Majyepfo n’Uburengerazuba, hagarutswe ku ruhare rw’abayoboke b’iri shyaka mu migendekere myiza y’amatora ateganyijwe mu Rwanda muri Nyakanga y’uyu mwaka.
Guhugura izi nzego ngo biri mu bizamura ubushobozi bw’abayoboke ba PDC, no kumva uruhare bafite mu miyoborere myiza y’igihugu no mu byerekezo bigari byacyo.
Umuyobozi wa PDC, Agnes Mukabaranga avuga ko iri shyaka rikomeje gutegura abayoboke baryo kugira ngo banagaragare kandi bakore na nyuma y’amatora.
Aha ngo ba bagomba gutora atari ukurangiza umuhango kandi bashyigikira umuyobozi ushyizweho ari na ko bamuha umusanzu mu kwesa imigiho no kugera ku byo aba yizeje abaturage.
Mu bindi bisabwa abayoboke ba PDC ni ukwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka kunshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakanagira uruhare mu kurwanya no kubeshyuza abahakana bakanayipfobya.
Alexis Namahoro
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malari ...
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Ubwami bw'u Bwongereza bwemeje umwanzuro w'iki gihugu wo kohereza impunzi n'abimukira ...
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Kenya: Bari mu cyunamo cy'Umugaba mukuru w'Ingabo waguye mu mpanuka ya kajugujugu
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Ambasade ya Ukraine yafunguwe ku mugaragaro i Kigali
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Iyo haba ubushake, Jenoside yakorewe Abatutsi yari buhagarikwe-Perezida Macron
Apr 05, 2024
Soma inkuru
Putin yongeye gutorerwa kuyobora u Burusiya
Mar 18, 2024
Soma inkuru
Putin yasabye Abarusiya kumuha amajwi mu ‘matora yo mu bihe bigoye’
Mar 14, 2024
Soma inkuru
U Burayi bwahaye Ukraine inkunga ya miliyari 5.48$
Mar 14, 2024
Soma inkuru