AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Rubavu: Imwe mu miryango ituriye Sebeya ikaba itarimurwa irasaba gukurwa mu gihirahiro

Yanditswe Mar, 23 2024 17:42 PM | 130,360 Views



Abaturiye umugezi wa Sebeya muri metero 10 na 50 ariko bakaba batarimuwe, barasaba gukurwa mu gihirahiro, bakamenya niba kuri ubu bakubaka bakanavugurura inzu zabo, cyangwa se niba ibyo bakomeje kubwirwa ko bimuka bizaba.


Imiryango yari ituye muri metero 10 uvuye ku mugezi wa Sebeya yarimutse, inzu zimwe zirasenywa, icyakora hari izindi nzu ziri hagati ya metero 10 na 50 zashyizweho ikimenyetso ko nazo zigomba kuvaho, ariko na magingo aya, abazituyemo bari mu rujijo, ntibazi niba nabo barebwa no kwimuka.


Harebwe uburyo ibungabungwa rya Sebeya riri gukorwa hubakwa inkuta, aba bafite inzu muri metero kugeza kuri 50 basanga bakemererwa kuvugurura, kuko bakeka ko Sebeya itazongera kuba ikibazo.



Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zitarafata icyemezo niba abo baturage bagomba kuguma aho bari batuye cyangwa niba  bazimurwa.



Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko nubwo abo baturage bakiri ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko ibyakozwe kuri uyu mugezi wa Sebeya bitarangira, ngo nta mpungenge zikwiye kubaho, hateguwe ahantu habugenewe abaturage bajyanwa mu gihe hakongera kubaho imyuzure itewe n'imvura nyinshi.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage