Yanditswe May, 22 2023 21:19 PM | 99,563 Views
Hashize igihe
humvikana amajwi y’abinubira ko gukorera impushya za burundu zo gutwara
ibinyabiziga bikomeje gutinda nyuma y’uko umuntu yiyandikishije.
Abenshi bemeza ko ibi bikunze guteza ingaruka zuko bamwe bahitamo guca inzira zúbusamo mu gushaka isi mpushya harimo no gukoresha izo mu bihugu byo mu karere, Polisi yú Rwanda yo ivuga ubu iki kibazo kiri mu nzira zo gucyemuka.
Mu minsi ishize, Nkurunziza Pascal yahawe na polisi gahunda yo kuzakora ikizamini umwaka utaha mukwa kabiri.
Ni ikibazo atihariye, ahubwo we nabo bagihuje basaba Polisi kugira icyo ikora ngo bakore ibi bizamini vuba.
Abigisha gutwara ibinyabiziga bemeza uburemere bw’iki kibazo, bagasaba ko Polisi ko yagira icyo ikora ngo gikemuke burundu, kuko byagabanya n'abajya gushakira ibi byangombwa mu nzira zidakwiriye.
Umuvugizi wa Polisi y'igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko ubu Polisi irimo kongera abakozi muri uru rwego, ndetse hari no kubakwa ikigo cyihariye kizafasha kwihutisha ikorwa ry'ibizamini cyane cyane ikizamini cya burundu cyo gutwara ibinyabiziga.
Polisi ivuga ko ikigo kirimo kubakwa kizafasha cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali gukora buri gihe ubu imirimo yo kucyubaka igeze hejuru ya 70% ku buryo mu gihe cya vuba izaba cyatangaye gukoreshwa.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru