AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Inkuru ya 30 cy’Itorero Inyamibwa AERG

Yanditswe Mar, 23 2024 21:42 PM | 96,900 Views



Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cy’Itorero Inyamibwa AERG, cyashushanyirijwemo urugendo rw’imyaka 30 bamwe mu Banyarwanda bamaze barahejejwe ishyanga ndetse n’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Iki gitaramo cyiswe Inkuru ya 30 cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, aho kitabiriwe n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko.


Perezida Kagame yashimiwe muri iki gitaramo nk’uwayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse akaba akomeje kuba ku ruhembe rwo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umushyushyarugamba, Lion Imanzi uyoboye iki gitaramo yasabye abitabiriye gushimira Perezida Kagame mu buryo bw’umwihariko.

Ati “Inkuru ya 30 ntabwo yari kuba yuzuye iyo umubyeyi wagize uruhare kugira ngo uru rugendo rube rugezweho aba adahari.”


Itorero Inyamibwa ryafashije abitabiriye gususuruka no kwibuka amwe mu mateka yaranze u Rwanda arimo ay’abari barahejejwe mu buhungiro, ay’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’imyaka 30 ishize yo kubaka u Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage