AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende

Yanditswe Mar, 29 2024 08:21 AM | 183,222 Views



Umuvugizi w'Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda muri Polisi y'Igihugu,SP Emmanuel Kayigi, yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika , bakirinda gutwara banyoye ibisindisha cyangwa andi makosa yateza impanuka muri iki gihe binjiye muri 'Weekend' ndende.

Yabigarutseho mu kiganiro Bwakeye Bute cyo kuri Radio Rwanda, mu gihe ku wa  Gatanu no ku wa Mbere ari iminsi  y'ikiruhuko cy'uwa Gatanu Mutagatifu na Pasika.

SP Kayigi yavuze ko abantu bakwiye kwishima ariko bakirinda kubangamira abagenda mu muhanda cyangwa kuba bo ubwabo bashobora gukora impanuka, ziturutse ku gutwara banyoye ibisindisha.

Ati "Weekend uko ari ndende buri wese afite uko ayipangira, byaba byiza ndetse rimwe na rimwe na ba nyir'utubari, kureba niba umukiliya wawe asohotse ukabona ntabasha no guhagarara, kuba wamukurikira ukamuha ubufasha."

SP Kayigi yavuze ko ari byiza ko abantu bishimira iminsi mikuru na Pasika by’umwihariko ariko bakibuka ko ubuzima ari ubwa mbere.

Ati "Turifuriza abantu kwidagadura, ibiruhuko biba byarashyiriweho kuruhuka, kwishima, barye ibyabo, bishime, umutekano urahari ariko nyuma yo kwishima ntabwo hakwiye kubaho amarira cyangwa ibyago."

Yakomeje agira ati "Ugasanga umuntu yagiye gutaramana n'abandi, ibyishimo bikamurenga, yajya guhaguruka agatwara imodoka yanyoye, agakora impanuka."

Polisi y’u Rwanda igaragaza kimwe mu bisigaye biza ku isonga mu guteza impanuka zo mu muhanda kandi zigatwara ubuzima bw’abantu, ari abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m