Yanditswe Mar, 14 2024 18:15 PM | 99,592 Views
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko Umutwe w’Inkeragutabara
ugiye gushyirwa mu bagenerwabikorwa b’Ihahiro ry’Inzego z’Umutekano, Armed
Forces Shop (AFOS) kuko na wo ubyemerewe.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Werurwe 2024, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Ihahiro ry’Inzego z’u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano.
Abadepite bitabiriye Inteko Rusange batoye ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko rishyiraho AFOS.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasobanuye ko n’ubwo iri hahiro risanzweho kandi ibicuruzwa birimo bikaba bisonerwa umusoro, ngo ni ngombwa ko hagira irindi shoramari rikorwa.
Ubusanzwe muriArmed Forces Shop (AFOS) hahahira abasirikare, abapolisi n’abacungagereza ndetse n’imiryango yabo.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko Icyiciro cy’Inkeragutabara na cyo kigiye gushyirwa mu bagenerwabikorwa b’ihahiro ry’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano.
Iteka rya Minisitiri w’Ingabo ni ryo rigena ikindi cyiciro gishobora gushyirwa mu bagenerwabikorwa ba AFOS mu gihe babisabye.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko mu mpinduka zifuzwa ari uko iri hahiro ryakora irindi shoramari ryinjiza amafaranga nko mu mpapuro mpeshamwenda.
Kuri iki gitekerezo, Abadepite bavuze ko iri shoramari rikwiye kwiganwa ubushishozi ku buryo ridakorwa mu bucuruzi busanzwe.
Abadepite bagaragaje ko hakenewe kugira ibinozwa muri uyu mushinga w’itegeko ku nyungu z’abagenerwabikorwa b’iri hahiro.
Banasabye Minisiteri y'Ingabo kwegereza abagenerwabikorwa iri hahiro kuko usanga riri kure kandi amashami 15 asanzwe mu gihugu hose adahagije.
Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko mu kugena ahajya amashami, habanza kurebwa ingano y'abagenerwabikorwa.
Abadepite basabye ko urutonde rw'ibicuruzwa byo muri AFOS rwakongerwa bitewe n'uko ibiciro by'ibintu byinshi birushaho kuzamuka kandi hari ibyo usanga bitaruriho.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru