AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Inkeragutabara zongewe mu bagenerwabikorwa b’Ihahiro ry’Inzego z’Umutekano

Yanditswe Mar, 14 2024 18:15 PM | 99,592 Views



Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko Umutwe w’Inkeragutabara ugiye gushyirwa mu bagenerwabikorwa b’Ihahiro ry’Inzego z’Umutekano, Armed Forces Shop (AFOS) kuko na wo ubyemerewe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Werurwe 2024, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Ihahiro ry’Inzego z’u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano.

Abadepite bitabiriye Inteko Rusange batoye ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko rishyiraho AFOS.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasobanuye ko n’ubwo iri hahiro risanzweho kandi ibicuruzwa birimo bikaba bisonerwa umusoro, ngo ni ngombwa ko hagira irindi shoramari rikorwa.

Ubusanzwe muriArmed Forces Shop (AFOS) hahahira abasirikare, abapolisi n’abacungagereza ndetse n’imiryango yabo.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko Icyiciro cy’Inkeragutabara na cyo kigiye gushyirwa mu bagenerwabikorwa b’ihahiro ry’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano.

Iteka rya Minisitiri w’Ingabo ni ryo rigena ikindi cyiciro gishobora gushyirwa mu bagenerwabikorwa ba AFOS mu gihe babisabye.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko mu mpinduka zifuzwa ari uko iri hahiro ryakora irindi shoramari ryinjiza amafaranga nko mu mpapuro mpeshamwenda.

Kuri iki gitekerezo, Abadepite bavuze ko iri shoramari rikwiye kwiganwa ubushishozi ku buryo ridakorwa mu bucuruzi busanzwe.

Abadepite bagaragaje ko hakenewe kugira ibinozwa muri uyu mushinga w’itegeko ku nyungu z’abagenerwabikorwa b’iri hahiro.

Banasabye Minisiteri y'Ingabo kwegereza abagenerwabikorwa iri hahiro kuko usanga riri kure kandi amashami 15 asanzwe mu gihugu hose adahagije.

Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko mu kugena ahajya amashami, habanza kurebwa ingano y'abagenerwabikorwa.

Abadepite basabye ko urutonde rw'ibicuruzwa byo muri AFOS rwakongerwa bitewe n'uko ibiciro by'ibintu byinshi birushaho kuzamuka kandi hari ibyo usanga bitaruriho.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage