Yanditswe Mar, 21 2024 18:03 PM | 150,668 Views
Koleji za Kaminuza y'u Rwanda zigiye kuva kuri 6 zibe 7 nk’uko bikubiye mu mavugurura mashya ari gukorwa hagamijwe kunoza imiyoborere n’imicungire ya UR.
Ni kimwe mu bikubiye mu mushinga w'itegeko rigenga UR watangiye gusuzumwa n’Abadepite kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024, kugira ngo bemeze ishingiro ryawo.
Uyu mushinga uteganya ko Koleji y'Ubuhinzi, Ubumenyi n'Ubuvuzi bw'Amatungo igabanywamo kabiri, hagashyirwaho Koleji y'Ubuhinzi, Amashyamba n'Ubumenyi mu by'Ibiryo ndetse na Koleji y'Ubumenyi n'Ubuvuzi bw'Amatungo.
Umubare w'Amashuri makuru ya UR wariyongereye aho kugeza ubu UR igizwe na Koleji esheshatu, umushinga w'itegeko uteganya ko Kaminuza y’u Rwanda izaba igizwe na za Koleji zirindwi. Unagena aho buri koleji iherereye mu kwirinda kwimuka bitari ngombwa.
Umushinga w’itegeko rishya ugena intego, inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere bya Kaminuza y’u Rwanda.
Mu bijyanye n’imiyoborere, Koleji eshatu zizahurizwa mu kigo kimwe (Huye Campus) aho buri yose izaba ifite Umuyobozi umwe gusa, hanyuma iyo campus ikazaba ifite umuyobozi witwa Resident Pricipal ushinzwe Abakozi n’Imari mu gihe izindi Koleji, buri imwe izaba ifte Umuyobozi n’Umuyobozi wungirije.
Mu mwaka wa 2013, ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho. Ni icyemezo cyafashwe biturutse mu guhuza ibyahoze ari amashuri makuru ya Leta arindwi hagamijwe guteza imbere ireme ry’Uburezi no kunoza imicungire myiza y’umutungo Leta yayashyiragamo.
Icyicaro cya UR kiri mu Mujyi wa Kigali ariko gishobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda igihe bibaye ngombwa, byemejwe n’iteka rya Minisitiri w’Intebe.
Kaminuza y’u Rwanda igizwe na koleji esheshatu na campus icyenda, ibarizwamo abanyeshuri basaga ibihumbi 30.
Amavugurura akenewe nakorwa izaba igizwe na koleji zirindwi, zirimo Koleji Nderabarezi ikorera mu Karere ka Kayonza; Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga [Nyarugenge]; Koleji yigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage [Huye]; Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu [Huye]; Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima [Huye]; Koleji y’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo [Nyagatare]; Koleji y’Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiryo izaba ikorera mu Karere ka Musanze.
Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, ubwo yari mu Nteko aho yasobanuriye Abadepite ishingiro ry'umushinga ugenga Kaminuza y'u Rwanda na Politekinike
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda n’ugenga Politekinike y’u Rwanda
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru