AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

Abadepite batangiye gusura ibikorwa bigamije iterambere ry'abaturage mu gihugu

Yanditswe Nov, 03 2020 00:42 AM | 94,598 Views



Kuva kuri iyi tariki ya 2 kugeza ku ya 8 z'uku kwezi, abagize inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite bazasura ibikorwa bitandukanye by'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza, bareba uko bimeze muri iki gihe igihugu gihanganye n'icyorezo cya covid-19.

Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Mukabalisa Donatille avuga ko izi ngendo z'abadepite ziri mu murongo w'inshingano zabo zo kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.

Kimwe mu bikorwa bazagenzura ni gahunda ikomeje yo kubaka ibyumba by'amashuri. 

Hon Mukabalisa Donatille ashimangira ko gukurikirana iki gikorwa ari ingenzi kuko kuzura kwabyo byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuri bityo n'amabwiriza yo kwirinda covid 19 akubahirizwa.


Ibikorwa byo kubaka ibyumba by'amashuri bisaga ibihumbi 22 birakomeje mu turere ndetse hari n'aho bisaba umuganda w'abaturage: Bimwe biracyari ku rwego rwo hasi ibindi bigeze igihe cyo gusakarwa.

Usibye iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri, abadepite bazanasura imwe mu mishinga yadindiye cg yacunzwe nabi nk'uko byagiye bigaragazwa na raporo z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta. 

Hari kandi ukureba aho igihembwe cy'ihinga kigeze gishyirwa mu bikorwa hacyemurwa ibibazo byo gutinda kw'ifumbire n'inyongeramusaruro; kugenzura ibikorwaremezo bigenewe gufasha abaturiye imipaka nk'amavuriro, ibikorwa by'itumanaho rya telephone, radio na Television, gahunda yo kwizigamira n'ibindi.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu