AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Uruhare rw’Imurikagurisha Mpuzamahanga mu kongera ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe Aug, 03 2025 13:22 PM | 99,722 Views



Urwego rw'Abikorera, PSF, ruvuga ko imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Rwanda buri mwaka, ryatumye ibikoresho bya Made In Rwanda byiyongera mu bwinshi no mu bwiza.

Kuri ubu, i Gikondo mu Mujyi wa Kigali hari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 28, ryitabiriwe na ba rwiyemezamirimo barenga 344 bakora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.

Ngendahimana Emille acuruza amahema atunganyirizwa mu Rwanda. Hari n’abacuruza imyenda bavuga ko abaguzi babagana bishimira ibyo bakorera mu gihugu cyabo.


Mu bikorerwa mu Rwanda, harimo n’abatunganya ibiti bagakoramo imitako, intebe, ameza n’ibindi.

Abatunganya ibyo kurya na bo ntibasigaye. Abatunganya ibyo kurya babyongereye agaciro bavuga ko bikundwa n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga.

Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera, PSF, Walter Hunde Rubegesa, avuga ko kuba ibikorerwa mu Rwanda bigenda byiyongera mu imurikagurisha mpuzamahanga ari icyizere gikomeye kuri ba rwiyemezamirimo.

Iri murikagurisha ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ririmo ibihugu 19 byo ku migabane itandukanye rikazasozwa tariki ya 21 z’uku kwezi.


Clement Karambizi 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare