Yanditswe Aug, 03 2025 13:22 PM | 99,722 Views
Urwego rw'Abikorera, PSF, ruvuga ko imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Rwanda buri mwaka, ryatumye ibikoresho bya Made In Rwanda byiyongera mu bwinshi no mu bwiza.
Kuri ubu, i Gikondo mu Mujyi wa Kigali hari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 28, ryitabiriwe na ba rwiyemezamirimo barenga 344 bakora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.
Ngendahimana Emille acuruza amahema atunganyirizwa mu Rwanda. Hari n’abacuruza imyenda bavuga ko abaguzi babagana bishimira ibyo bakorera mu gihugu cyabo.
Mu bikorerwa mu Rwanda, harimo n’abatunganya ibiti bagakoramo imitako, intebe, ameza n’ibindi.
Abatunganya ibyo kurya na bo ntibasigaye. Abatunganya ibyo kurya babyongereye agaciro bavuga ko bikundwa n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga.
Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera, PSF, Walter Hunde Rubegesa, avuga ko kuba ibikorerwa mu Rwanda bigenda byiyongera mu imurikagurisha mpuzamahanga ari icyizere gikomeye kuri ba rwiyemezamirimo.
Iri murikagurisha ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ririmo ibihugu 19 byo ku migabane itandukanye rikazasozwa tariki ya 21 z’uku kwezi.
Clement Karambizi
Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iterambere ryabo
Aug 08, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma
Aug 26, 2022
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda irashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'ibyaha bishobora ...
Mar 31, 2019
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame yasuye akarere ka Nyagatare aho yabanjirije ku mupaka wa Kagitumba ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa mbere arasura akarere ka Nyagatare mu Mirenge ya Matim ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru