AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

The Ben, Ayra Starr, Timaya na Kizz Daniel batanze ibyishimo mu gusoza Giants of Africa 2025

Yanditswe Aug, 03 2025 13:36 PM | 99,569 Views



Abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr ndetse na The Ben; bashyize akadomo ku cyumweru cy’ibikorwa by’Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ mu gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 2 Kanama 2025, cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru aho abinganjemo urubyiruko n’abakunzi b’umuziki bari babukereye baje gushyigikira abahanzi bakunda.

Iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri aho ryatangiye ku wa 26 Nyakanga 2025.

Umuryango wa Giants of Africa uritegura, usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, aho watekerejwe n'Umunya-Nigeria Masai Ujiri nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe yo kwerekana impano zabo mu makipe akomeye.







The Ben ni we muhanzi wabimburiye abandi kugera ku rubyiniro. Yaserutse aherekejwe n’itsinda ry’abaririmbyi bamufashaga mu buryo bw’amajwi ndetse n’intore zabyinaga.

Yinjiriye ku ndirimbo “Habibi” yaririmbye anicurangira piano, ayikurikizaho “Best friend” yakoranye na Bwiza yaririmbye acuranga gitari.

The Ben yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo izo yakoze mu myaka ishize n'inshya yahuriyemo n'abandi bahanzi.

Yaririmbye izirimo "Ndi uw’i Kigali" yakoranye na Meddy na K8 Kavuyo; "Ntacyadutanya" yahuriyemo na Princess Priscilla; "Why" yakoranye na Diamond ndetse na "Sikosa" na "Folomiana" yahuriyemo na Kevin Kade na Element.

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Inetimi Timaya Odon uzwi nka Timaya yongeye guhuza urugwiro n'abakunzi be by'umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali. Mu minota 40 yamaze ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo zirimo "Samankwe", "Don dada" na "Cold outside" yahuriyemo na BNXN. Yanifashishije indirimbo z'abandi bahanzi zirimo "Excess love" ya Mercy Chinwo.

Timaya yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye ku wa 25 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia.

Mbere yo kuva ku rubyiniro, yashimiye abakunzi b'umuziki we, bamwakiranye urugwiro.

Ati "Ndabakunda Rwanda. Mwakoze kunyereka urukundo."

Umuhanzi Kizz Daniel yataramiye i Kigali amarana urukumbuzi n'abakunzi be.

 Uyu Munya-Nigeria yaririmbye indirimbo zitandukanye nka “Mama” yinjiriyeho na "Buga" yasorejeho.

Mu minota 40 yamaze ku rubyiniro yaririmbye izirimo “Cough”, "Nesesari", "Woju", "Unnecessary", "No wahala", "Gwagwalada" na "Marhaba."

Umunya-Nigeria Masai Ujiri uri mu bashinze Umuryango Giants of Africa yahaye impano y'umwambaro Kizz Daniel, ahita amubwira ko uburyo yitwaye ku rubyiniro bishimangira ko ari igihangange.

Kizz Daniel ni ku nshuro ya gatatu yataramiye i Kigali nyuma yo kuharirimbira mu 2016 no mu 2022 ubwo yatumirwaga mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya ATHF [A Thousand Hills Festival].

Umuhanzikazi Ayra Starr uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika no ku Isi ni we washyize akadomo ku gitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants of Africa.

 Yeretswe urukundo n'abitabiriye iki gitaramo ndetse bafatanya kuririmba buri ndirimbo iri mu zo yahisemo gukoresha.

Ayra Starr wari utegerejwe na benshi muri BK Arena, yamaze iminota 43 ku rubyiniro.

Yashimishije ibihumbi by'abakunzi b'umuziki binyuze mu ndirimbo ze zirimo "Bloody Samaritan", "Gimme dat", "Goodbye [Warm Up]", "Lastheartbreak", “Rush” na “Sability”.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo n'urubyiruko rusaga 320 rwaturutse mu bihugu 20 byo ku Mugabane wa Afurika.


Umwanditsi: Ishimwe Israel




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare