Yanditswe Aug, 26 2022 21:38 PM | 71,252 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yishimiye abaturage b'Akarere ka Nyamagabe uruhare bagira mu kubungabunga umutekano ndetse n'uko bitwaye mu kurwanya icyorezo cya covid-19 ndetse abizeza ko nta gace na kamwe kagomba gusigara inyuma mu iterambere
Akigera muri Stade ya Nyagisenyi,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiranywe urugwiro n'abaturage ibihumbi n'ibihumbi babyinaga banazunguza amabendera.
Perezida Kagame yanyuze mu bice bitandukamye bya Stade agenda aramutsa abaturage,buri gace abaturage bagahita bagaragaza ibyishimo.
Mu ijambo rye, Umukuru w'igihugu yavuze ko yaje kwibutsa abaturage amasezerano bagiranye muri 2017 ubwo yiyamamazaga muri manda ya 2017-2024.
Perezida Kagame yashimiye abaturage uko bitwaye mu kurwanya icyorezo cya covid-19 ndetse n'uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano , ababwira ko n'ibigerageza kuwuhungabanya biturutse hanze y'imipaka bizakemuka byanze bikunze.
Ashingiye ku byifuzo yagejejweho n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe by'umwihariko kongera ibikorwaremezo birimo imihanda ,amazi n'amashanyarazi,Perezida Kagame yavuze ko nta gace na kamwe kagomba gusigara inyuma.
Mu mpanuro ze ,Perezida Kagame yagarutse ku muco ugomba kuranga abayobozi aho bagomba kumva inshingano ziremereye bafite ndetse no kumenya ibyo abaturage bekeneye.Yakoresheje urugero rw'uruganda rw'ingano muri Nyamagabe rudakora ,asaba abayobozi kujya barangwa n'imikoranire ituma ibibazo biva mu nzira bidatwaye igihe kinini.
Jean Pierre KAGABO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru