Yanditswe Aug, 26 2022 21:38 PM | 75,776 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yishimiye abaturage b'Akarere ka Nyamagabe uruhare bagira mu kubungabunga umutekano ndetse n'uko bitwaye mu kurwanya icyorezo cya covid-19 ndetse abizeza ko nta gace na kamwe kagomba gusigara inyuma mu iterambere
Akigera muri Stade ya Nyagisenyi,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiranywe urugwiro n'abaturage ibihumbi n'ibihumbi babyinaga banazunguza amabendera.
Perezida Kagame yanyuze mu bice bitandukamye bya Stade agenda aramutsa abaturage,buri gace abaturage bagahita bagaragaza ibyishimo.
Mu ijambo rye, Umukuru w'igihugu yavuze ko yaje kwibutsa abaturage amasezerano bagiranye muri 2017 ubwo yiyamamazaga muri manda ya 2017-2024.
Perezida Kagame yashimiye abaturage uko bitwaye mu kurwanya icyorezo cya covid-19 ndetse n'uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano , ababwira ko n'ibigerageza kuwuhungabanya biturutse hanze y'imipaka bizakemuka byanze bikunze.
Ashingiye ku byifuzo yagejejweho n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe by'umwihariko kongera ibikorwaremezo birimo imihanda ,amazi n'amashanyarazi,Perezida Kagame yavuze ko nta gace na kamwe kagomba gusigara inyuma.
Mu mpanuro ze ,Perezida Kagame yagarutse ku muco ugomba kuranga abayobozi aho bagomba kumva inshingano ziremereye bafite ndetse no kumenya ibyo abaturage bekeneye.Yakoresheje urugero rw'uruganda rw'ingano muri Nyamagabe rudakora ,asaba abayobozi kujya barangwa n'imikoranire ituma ibibazo biva mu nzira bidatwaye igihe kinini.
Jean Pierre KAGABO
Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iterambere ryabo
Aug 08, 2024
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda irashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'ibyaha bishobora ...
Mar 31, 2019
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame yasuye akarere ka Nyagatare aho yabanjirije ku mupaka wa Kagitumba ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa mbere arasura akarere ka Nyagatare mu Mirenge ya Matim ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru