AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Ndi umunyeshuri mwiza w’amateka- Perezida Kagame

Yanditswe Sep, 19 2024 08:25 AM | 99,462 Views



Perezida Kagame yavuze ko we n’abandi Banyarwanda benshi, amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabigishije kandi amasomo yayavanyemo amufasha iyo ashyira mu bikorwa inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’ikigo Milken Institute, Richard Ditizio, cyabereye muri Singapore, ahagarukwaga ku rugendo rw’u Rwanda mu iterambere.

Richard Ditizio yabajije Perezida Kagame niba amateka u Rwanda rwanyuzemo ari yo yamugize we cyangwa hari amasomo yayakuyemo.

Mu gusubiza yagize ati “Biragutse, ariko reka mvuge ikintu kimwe, u Rwanda rwanyuze muri byinshi bigoye ariko nk’umuntu, umuryango wanjye twabaye impunzi ubwo nari mfite imyaka 4, tuba mu nkambi y’impunzi, imyaka igera kuri 20, nyuma habaho ayo mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ivangura ryariho.”

Yakomeje agira ati “Ariko amasomo yavuye muri ibyo ari nayo yanyaguye cyangwa akamenyesha hamwe n’abandi benshi, ntabwo ari njye gusa, hari abandi benshi. Mu bihe nka biriya, aho buri muntu aba agomba gufata icyemezo, urabireka bikurangize cyangwa urahitamo kuvuga ngo ngiye guhaguruka ndwanire ibi bintu.”

Perezida Kagame yavuze ko nk’umuntu yafashe icyo cyemezo cyo guhaguruka akarwanya ikibi kandi ari icyemezo cyafashwe n’abantu benshi.

Ati “Benshi mu gihugu twahuye n’ayo mahitamo ya muntu ku giti cye. Urahitamo kuva ku izima, upfe cyangwa urapfa urwana. Ni uko iki cyemezo cyaje.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ndi perezida ariko ntabwo nigeze ntekereza ko nzaba perezida ariko igihe byaje narabyakiriye, ariko ntabwo ari byo narwaniraga. Narwaniraga uburenganzira bwanjye ku gihugu cyanjye, nibazaga ibibazo Abanyarwanda benshi, abahungu n’abakobwa bibazaga, twarahagurutse turabirwanira.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma iyo uri mwanya nk’uwo arimo, ufite inshingano zo kuba perezida, bifasha kuba yatekereza niba yahitamo gukora amakosa nk’ayo abamubanjirije bakoze agatuma bamwe baba impunzi abandi bakabura ubuzima.

Ati “Nibyo biba biri mu ntekerezo zanjye iyo ndi mu nshingano zanjye, ndi umunyeshuri mwiza w’amateka.”

Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yarukomeje bityo abato bazaba mu gihugu cyiza ugereranyije n’icyo we n’abo bangana babayemo.

Ati “Kandi buri munsi tuganira nabo, tubabwira ko nta kintu cyo gufata nk’igisanzwe.Bagomba gutekereza ku cyo bifuza kugeraho ariko ndareba ibiri gukorwa ndatekereza ko ahazaza ari heza kandi twifuriza ibyiza abaturage bacu bose.”

Perezida Kagame yashimangiye ko n’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, byoroshye kuba byasenywa kuko amateka y’u Rwanda agaragaza ko n’ubwo hari ibyiza umuntu yakora ariko yanakora ibibi.

Akayezu Jean de Dieu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare