AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage

Yanditswe Aug, 05 2025 06:53 AM | 572,089 Views



Abakoranye na BPR Bank yahoze ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda, bishimira ko bayigiyeho byinshi birimo kubitsa no kuzigama, bityo bikabafasha mu mibereho yabo kuva mu myaka 50 ishize.

Ubuyobozi bwa BPR Bank butangaza ko buzakomeza gukorana n’abaturage mu kuzamura imibereho yabo.

Hashize imyaka 50, BPR Bank yahoze ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda itangiriye ahitwa Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza. Yatangiye mu 1975.

Ubu iri mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 50 ifasha abaturage kwizigamira no gukoresha inguzanyo mu kwiteza imbere.

Nsengiyumva Louis w’imyaka 78 y’amavuko ni we wabimburiye abandi mu gufunguza konti muri iyi banki, nyuma y’uko urugo rwe rwibasiwe n’inkongi y’umuriro, amafaranga yari abitse na yo akabigenderamo.

Ku rundi ruhande Kantarama Aurelie w’imyaka 67, ni umwe mu bamaze igihe kirekire akorana na BPR Bank.

Bose bavuga ko gukorana na BPR Bank byatumye babasha kwiteza imbere cyane ko uretse kubitsa no kubikuza, bagiye basaba inguzanyo bagakora ibikorwa by’iterambere.

Inyubako iherereye i Nkamba, ari na ho iyi banki yavukiye, BPR Bank yarayivuguruye ihashyira imashini 20 zidoda ikaba yarahageneye ihuriro ry’abadozi ba Ruramira, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iyi banki imaze no kubafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank, Patience Mutesi, yavuze ko ibikorwa byo kunganira abaturage bizakomeza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yijeje ko hagiye kurushaho kunozwa imikoranire n’iyi banki hashorwa imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi:

Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage, BPR Bank yemereye Akarere ka Kayonza, amabati 3,000 yo kubakira abatishoboye.

Umwanditsi: John Bicamumpaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare