AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC

Yanditswe Aug, 05 2025 07:01 AM | 571,565 Views



Inteko Rusange ya Sena, yatoye itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena 2025.

Kuri uyu wa Mbere, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagejeje kuri Sena umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu aya masezerano.

Yasobanuriye Abasenateri ko gahunda yo gucyura impunzi iteganyijwe mu masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC, izashyirwa mu bikorwa ari uko hari icyizere ko amahoro yabonetse muri icyo gihugu.

Mbere y’uko abasenateri bemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu aya masezerano babanje kugaragaza ibibazo birimo icyo gufasha impunzi gutahuka ku bushake, bibaza niba impamvu zatumye zihunga zarakemutse. Banabajije ku bushake bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke, harimo no kurandura Umutwe wa FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ayo masezerano y’amahoro agamije mbere na mbere kugarura amahoro, cyane cyane hakuweho burundu umutwe wa FDLR.

Yavuze kandi ko impunzi zizatahurwa ari uko hari icyizere cy’uko amahoro yabonetse. Yanagaragaje ko nubwo gusinya ayo masezerano bitanga icyizere, nta musaruro witezwe igihe RDC yaba idafite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibiyakubiyemo.

Abasenateri bakaba bemeje itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Rwanda.

Itegeko ryatowe n’Abasenateri 26 bose bari bitabiriye inteko rusange, nta watoye oya, nta wifashe, nta mpfabusa.

Umwanditsi: Clement Karambizi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare