Yanditswe Mar, 31 2019 11:59 AM | 4,508 Views
Polisi y'u Rwanda irashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'ibyaha bishobora guhungabanya umutekano.
Ibi byatangajwe ubwo polisi yagaragazaga umuturage wafatanywe imifuka 12 y'urumogi ukekwaho ku rugurisha mu Mujyi wa Kigali.
Ni umuturage wakoreraga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro mu Mudugudu wa Rugero.
Uyu mugabo
ukekwaho gucuruza urumogi yafashwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu,
avuga ko aho yafatiwe yari asanzwe ahakorera akazi k'ubuzamu ariko atazi
ibikorerwa mu nzu yarindaga.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goreti Umutesi avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abafatanyacyaha mu gucuruza uru rumogi.
CIP Umutesi ashima uruhare
rw'abaturage mu gutanga amakuru agamije kurwanya ibyaha.
Polisi y'u Rwanda yibutsa ko usibye kuba gucuruza urumogi
ari icyaha gihanwa n'amategeko, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ngo ni intandaro yo
kwishora mu bindi byaha, akaba ariyo mpamvu abantu bagomba kubyirinda.
Inkuru ya John Patrick Kwizera
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru