AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Yanditswe Mar, 31 2019 11:59 AM | 5,260 Views



Polisi y'u Rwanda irashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'ibyaha bishobora guhungabanya umutekano. 

Ibi byatangajwe ubwo polisi yagaragazaga umuturage wafatanywe imifuka 12 y'urumogi ukekwaho ku rugurisha mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuturage wakoreraga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro mu Mudugudu wa Rugero. 

Uyu mugabo ukekwaho gucuruza urumogi yafashwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko aho yafatiwe yari asanzwe ahakorera akazi k'ubuzamu ariko atazi ibikorerwa mu nzu yarindaga.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goreti Umutesi avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abafatanyacyaha mu gucuruza uru rumogi. 

CIP Umutesi ashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru agamije kurwanya ibyaha.

Polisi y'u Rwanda yibutsa ko usibye kuba gucuruza urumogi ari icyaha gihanwa n'amategeko, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ngo ni intandaro yo kwishora mu bindi byaha, akaba ariyo mpamvu abantu bagomba kubyirinda.


Inkuru ya John Patrick Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare