Yanditswe Mar, 25 2022 13:41 PM | 9,995 Views
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije
abagize inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali, ko Umujyanama agomba kuba umuntu utirebaho
gusa ahubwo agomba kuba ari umuntu ufite umuturage ku mutima bityo ibyo akora
byose bikaba bifitiye inyungu umuturage.
Ibi yabigarutseho nyuma y’aho Urujeni Martine atorewe kuba umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho Myiza ku majwi 298 kuri 397 y'inteko itora, ni matora yabereye kuri Petit Stade i Remera.
Aka yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Nadine Umutoni Gatsinzi, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana.
Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko abatuye Umujyi wa Kigali bari mu byiciro bitandukanye, akaba ariyo mpamvu ibyemezo bifatwa n'Inama Njyanama bigomba kureberera ibyiciro bitandukanye by'abatuye Umujyi wa Kigali.
Uretse Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu witabiriye aya matora, yanitabiriwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa , Perezida w'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali Dr. Kayihura Muganga Didas n'abandi bayobozi batandukanye.
James Habimana
Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iterambere ryabo
Aug 08, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma
Aug 26, 2022
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda irashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'ibyaha bishobora ...
Mar 31, 2019
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame yasuye akarere ka Nyagatare aho yabanjirije ku mupaka wa Kagitumba ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa mbere arasura akarere ka Nyagatare mu Mirenge ya Matim ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru