Yanditswe May, 26 2023 09:15 AM | 99,778 Views
Kuri uyu wa Kane Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo yasinye amasezerano y'imikoranire n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball ku isi FIBA agamije gutegura imikino y'Igikombe cya Afurika cy'abagore muri Basketball kizatangira muri Nyakanga uyu mwaka.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ku ruhande rwa leta y’u Rwanda n’Umuyobozi mukuru w' ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba ‘Alphonse Bilé.
Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa basketball mu Rwanda Mugwiza Desire avuga ko bishimiye kwakira iyi mikino ku nshuro ya mbere, kuko izafasha abakobwa kwiyerekana ku ruhando mpuzamahanaga.
Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa basketball muri Afurika Anibal Manave avuga ko bahisemo u Rwanda kuko ruteza imbere imikino y'abagore no kuba rufite ibikorwarwemezo bigezweho bishobora kwakira imikino iri ku rwego rwo hejuru nka Women Afrobasket.
"Turabiziko bafite ubushobozi: yaba ibikorwaremezo byiza birahari ariko nk'uko Minisitiri wa Siporo yabivuze basketball y’abagore ni ngenzi cyane, imwe mu ndangagaciro zacu muri Afurika ni basketball y’abagore, u Rwanda nabwo niyo ndangagaciro rufite, turabizi ko hano hari uburinganire niyo mpamvu dutekereza ko u Rwanda rukwiye kwakira igikombe cya Aurika cy’abagore muri basketball."
Bitenganyijwe ko iyi mikino y'Igikombe cya Afurika cy'abagore muri Basketball ‘’WOMEN AFROBASKET’’ izatangira Tariki 28 Nyakanga kugeza Tariki 06 Kanama muri uyu mwaka wa 2023 ikazabera muri BK Arena.
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa na Alphonse Bilé uyobora FIBA mu karere ka Afurika y'I Burasirazuba ubwo basinyaga amasezerano.
Nyuma yo gusinya amasezerano, abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso.
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa ubwo yashyiraga umukono ku masezerano.
Ivan Shema
Photo credit: Shema Innocent
Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iterambere ryabo
Aug 08, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma
Aug 26, 2022
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda irashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'ibyaha bishobora ...
Mar 31, 2019
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame yasuye akarere ka Nyagatare aho yabanjirije ku mupaka wa Kagitumba ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa mbere arasura akarere ka Nyagatare mu Mirenge ya Matim ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru