AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Ubwiyongere bw’abagore muri sinema bujyana n’iterambere?

Yanditswe Aug, 03 2025 13:57 PM | 102,967 Views



Abagore n’abakobwa bakora umwuga wo gukina filime mu Rwanda bishimira intambwe bamaze gutera n’uruhare sinema yagize mu iterambere ryabo.

Abaganiriye na RBA bahamya ko uyu mwuga wababereye urubuga rwo kugaragaza ibyo bashoboye no gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.

Sinema Nyarwanda ikomeje kuzamuka, haba mu bwiza bw’amafilime no mu bwitabire bw’abayikora.

Gusa, kimwe mu byo abantu benshi batari bamenyereye ni ukubona abagore benshi binjira muri uyu mwuga, haba mu kwandika, kuyobora no gukina filime.

Niyosenga Joselyne uzwi nka Jojo na Uwanyirigira Odette bavuga ko umwaga wo gukina filime wabagejeje kiri byinshi myaka bamaze bawukora.


Uwamahoro Antoinette uzwi ku mazina y’intare y’ingore na Siperansiya, avuga ko binjira muri uyu mwuga bitari byoroshye ndetse nta mafaranga menshi babonaga ariko kuri ubu ibintu bikaba byarahindutse.

Mukakamanzi Beatha uzwi ku izina rya Maman Nick we avuga ko kuva yatangira gukina cinema byamufashije kwiyubaka.

Umukinnyi wa filime, umwanditsi akaba n’umuyobozi wa filime, Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko avuga ko kuba umubare w’abagore wiyongera ari ikintu gikwiye kwishimirwa mu ruganda rwa cinema.

Mu gihe sinema Nyarwanda ikomeza gutera imbere, ijwi ry’abagore naryo riragenda ryumvikana kurushaho.

Bava mu kuba abakinnyi b’inkuru z’abandi, bagahinduka abanditsi, abayobozi n’abareberera aho sinema igana.


Umwanditsi: Christella Mutoniwase 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare