Yanditswe Jul, 21 2025 19:23 PM | 106,039 Views
Umunyamakuru w’imikino akaba n’uwashinze Radio B&B Kigali FM, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yerekanye ko kugira siporo yo mu Rwanda icuruze cyangwa ibyarire inyungu abayikora, hari byinshi bisabwa birimo no kuba abayikora ubwabo bagomba kumva neza uko bayibyaza umusaruro.
Kubyaza siporo amikoro ikaba yakora ubucuruzi, ni ingingo imaze igihe iganirwaho ndetse mu mpera za 2024, ubwo Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiraga indahiro ya Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, ni wo mukoro yamuhaye.
Mu kiganiro Café Sports cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, ku Cyumweru, tariki 20 Nyakanga 2025, hagarutswe ku isura y’ishoramari muri siporo y’u Rwanda.
Umunyamakuru Jado Castar wari watumiwe muri iki kiganiro yerekanye ko siporo ishobora kubyara inyungu iramutse ikozwe n’ababyumva.
Ati “Siporo yo mu Rwanda yo ubwayo yabanza kwishyiraho igitutu kuko nitujya mu bucuruzi, ni igicuruzwa. Nta muntu wakugira igicuruzwa utari cyo, kuba igicuruzwa wowe urakigira, wowe ubwawe ushyiramo ingufu ukakigira.”
Yakomeje agira ati “Icya kabiri ni igiciro. Igiciro cyawe kizamuka uko ugenda uba igicuruzwa. Ntabwo ari igitangaza, uyu munsi uwo mupira twawinjiriramo 1000Frw ariko ni umupira w’amaguru kuba wazamuka, tukawinjiriramo 5000Frw.”
Jado Castar yavuze ko ikindi gishobora gutuma umupira w’amaguru uba ubucuruzi ari isoko cyangwa ibikorwaremezo, gusa avuga ko ibyo bihari kuko Leta yabishyizemo imbaraga.
Umunyamakuru akaba n’uwashinze Radio SK FM, Sam Karenzi we yavuze impamvu abashoramari bakiri bake muri siporo yo mu Rwanda.
Ati "Iyo ndebye ubucuruzi uburyo bukorwa, ibigo binini bihari byakabaye bifata iya mbere, nsanga nta nyungu bifite muri ibyo bintu, n'ibije biza nk'ibyikiza."
Umunyamakuru Sam Karenzi yavuze ko kugira ngo siporo by'umwihariko umupira w'amaguru ube ubucuruzi, hakenewe abantu bumva neza uko bashobora kubyaza umusaruro impano.
Umwanditsi: Akayezu Jean de Dieu
Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iterambere ryabo
Aug 08, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma
Aug 26, 2022
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda irashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'ibyaha bishobora ...
Mar 31, 2019
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame yasuye akarere ka Nyagatare aho yabanjirije ku mupaka wa Kagitumba ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa mbere arasura akarere ka Nyagatare mu Mirenge ya Matim ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru