AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Shema Fabrice yiyamamarije kuyobora FERWAFA

Yanditswe Jul, 19 2025 21:49 PM | 134,215 Views



Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda mu myaka ine iri imbere.

Yageze ku Cyicaro cya FERWAFA, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, aherekejwe n'itsinda ry'abo bazakorana muri Komite Nyobozi naramuka atorewe kwicara mu ntebe y’ubuyobozi.

Shema Fabrice asanzwe amenyerewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ni Umuyobozi wa AS Kigali.

Kandidatire ye Shema Ngoga Fabrice yayishyikirije Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Rugera Jean Claude.

Mu bazakorana na Shema Fabrice mu gihe yaba atowe, harimo Mugisha Richard [Visi Perezida wa Mbere], Me Gasarabwe Claudine [Visi Perezida wa Kabiri], Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore ni Gicanda Nikita, Ushinzwe Imari ni Nshuti Thierry, Ushinzwe Amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, ushinzwe Amarushanwa ni Niyitanga Désiré, ushinzwe Ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert mu gihe uw’Imisifurire ari Rurangirwa Louis.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Shema Fabrice yavuze ko natorwa azashyira hamwe n’abandi mu guharanira iterambere ry’umupira w’amaguru.

Yagize ati “Igitekerezo cyaje mu buryo bwo gushaka ibisubizo. Umupira w’amaguru uri gutera imbere bityo ukeneye abantu bafite intumbero. Kuri ubu ku Isi usigaye ari uruganda yewe n’uw’abagore uri gutera imbere cyane.”

FERWAFA iyobowe mu buryo bw’inzibacyuho na Munyantwali Alphonse uri muri izi nshingano yahawe kugira ngo asoze inshingano za Mugabo Olivier weguye habura imyaka ibiri. Amatora y’uzamusimbura ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025, ni nyuma y’iminsi itanu kandidatire zatanzwe zemejwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare