Yanditswe Jul, 19 2025 21:49 PM | 134,215 Views
Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda mu myaka ine iri imbere.
Yageze ku Cyicaro cya FERWAFA, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, aherekejwe n'itsinda ry'abo bazakorana muri Komite Nyobozi naramuka atorewe kwicara mu ntebe y’ubuyobozi.
Shema Fabrice asanzwe amenyerewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ni Umuyobozi wa AS Kigali.
Kandidatire ye Shema Ngoga Fabrice yayishyikirije Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Rugera Jean Claude.
Mu bazakorana na Shema Fabrice mu gihe yaba atowe, harimo Mugisha Richard [Visi Perezida wa Mbere], Me Gasarabwe Claudine [Visi Perezida wa Kabiri], Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore ni Gicanda Nikita, Ushinzwe Imari ni Nshuti Thierry, Ushinzwe Amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, ushinzwe Amarushanwa ni Niyitanga Désiré, ushinzwe Ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert mu gihe uw’Imisifurire ari Rurangirwa Louis.
Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Shema Fabrice yavuze ko natorwa azashyira hamwe n’abandi mu guharanira iterambere ry’umupira w’amaguru.
Yagize ati “Igitekerezo cyaje mu buryo bwo gushaka ibisubizo. Umupira w’amaguru uri gutera imbere bityo ukeneye abantu bafite intumbero. Kuri ubu ku Isi usigaye ari uruganda yewe n’uw’abagore uri gutera imbere cyane.”
FERWAFA iyobowe mu buryo bw’inzibacyuho na Munyantwali Alphonse uri muri izi nshingano yahawe kugira ngo asoze inshingano za Mugabo Olivier weguye habura imyaka ibiri. Amatora y’uzamusimbura ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025, ni nyuma y’iminsi itanu kandidatire zatanzwe zemejwe.
Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iterambere ryabo
Aug 08, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma
Aug 26, 2022
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda irashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'ibyaha bishobora ...
Mar 31, 2019
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame yasuye akarere ka Nyagatare aho yabanjirije ku mupaka wa Kagitumba ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa mbere arasura akarere ka Nyagatare mu Mirenge ya Matim ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru