AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

RIB yavuze ko yafashe ibicuruzwa bitemewe n'ibitujuje ubuzirange bya Miliyoni zirenga 38 Frw

Yanditswe Oct, 04 2021 18:00 PM | 35,713 Views



Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ku bufatanye n'izindi nzego ruratangaza ko rwabashije gufata ibicuruzwa bitemewe n'ibitujuje ubuzirange bifite agaciro ka miliyoni zirenga 38 z'amafaranga y'u Rwanda.

RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’izindi nzego, bakaba bagejeje ku banyamakuru ibyavuye mu gikorwa kiswe “USALAMA VII” mu gihugu hose.

Uru rwego rusaba abacuruzi kwitwararika ku bicuruzwa bacuruza no kugenzura ubuziranenge bwabyo, kugira ngo abaguzi babashe kubona ibicuruzwa byujuje ubuziranenge. 

Ibi bicuruzwa bitujuje ubuzirange byafatiwe hirya no hino mu gihugu, birimo ibinyobwa n’ibiribwa, amavuta yo kwisiga, inzoga  zitujuje ubuziranenge.

Mu bicuruzwa byafashwe kandi harimo n’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti acuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko, ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi.

Bamwe mu baguzi bavuga ko kugeza ubu hari abazi kureba ubuziranenge bw'ibicuruzwa bagiye kugura, mu gihe hari n'abandi baba batanabisobanukiwe.

Habiyambere Silidio utuye mu karere ka Nyarugenge yagize ati ''Ku bwacu twumva bidahagije kuko niyo tariki hari igihe abacuruzi bashobora kuyihindura, ugasoma ukagirango biracyafite ubuzirange kandi byarashaje. Icyifuzo ni uko leta yashyiramo imbaraga ikajya itugenzurira ibyo bintu biri mu maboutique kuko akenshi umuguzi ntabyo yitaho, hari n'igihe aba atabisobanukiwe..''

Abacuruzi bo bemeza ko akenshi iyo bagiye kurangura ibicuruzwa byabo bita ku kureba ubuzirange bwabyo, ariko ko iyo hari bagenzi babo bacuruza ibitujuje ubuziranenge bibagiraho ingaruka zirimo n' igihombo.

Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi  Rica Uwumukiza Beatrice yemeza ko abaguzi bagomba kubanza gushishoza no gushaka kumenya amakuru y'uzuye ku bicuruzwa bagiye kugura, kuko biri mu burenganzira bwabo bw'ibanze mbere yo kugura.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z'imiti n'ibiribwa muri FDA, Lazare Ntirenganya yagize ati  ''Ugasanga umuntu acururiza imiti muri boutique ye, nta muntu ukwiye kugura imiti ahantu hatemewe ntabwo bikwiye kandi byashyira ubuzima bw'abantu mu kaga.ari nayo mpamvu nakongera gukangurira abanyarwanda bose kugirango igihe cyose ugiye kugura ikiribwa cyangwa ikinyobwa, fata umwanya urebe ko kigifite ubuzima bwacyo.”

Umuyobozi mukuru w'ishami  rishinzwe ubugenzacyaha mu rwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB Jean Marie Vianney Twagirayezu yabwiye abanyamakuru ko muri iki gikorwa cyiswe Usalama Operation cyagaragaje ko hakiri abantu bishora mu bikorwa bitemewe n'amategeko

Yaba we kimwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera baburira abishora muri ibyo bikorwa kuko bishobora kubateza igihombo no gutuma bakurikiranwa n'amategeko.

Twagirayezu ati  ''Iki gikorwa cyaragaraje ko hari abantu bakishora mu bikorwa bitemewe n'amategeko,..tunibutsa ko inzego zibishinzwe zitazihanganira na rimwe buri wese wakomeza kwishora muri ibyo bikorwa kuko bigira ingaruka haba ku buzima bw'abantu no ku bukungu bw'igihugu muri rusange..''

CP John Bosco Kabera we yagize ati ''Kubabitekereza ni ugutekereza guhomba, gushora imari yabo bazi ko bazahomba. Bumve ko hari inzego nyinshi zibareba, n'imikoranire y'inzego, rumwe rushobora kuba rudahari igihe urimo kubikora ariko  hakagira uruhagera rukabwira izindi zigahurura ari 2,3,4 abantu twabasabaga yuko bakorera ku mategeko mu byo bakora byose bakirinda kandi ikintu cyahungabanya ubuzima bwabo n'ubw'abanyarwanda muri rusange.''

Imibare y'inzego z'umutekano igaragaza ko mu bikorwa bya Fagia na Usalama Operation ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bicuruzwa ku isoko ry'u Rwanda,  bigenda birushaho kugabanuka kuko mu mwaka wa 2020 hafashwe ibifite agaciro ka Milioni 42 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe muri 2021 hafashwe ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 38 z'amafaranga y'u Rwanda.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/4vVJQvoH8tw" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Bienvenue Redemptus 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta