Yanditswe Feb, 12 2024 17:52 PM | 99,153 Views
Abahanzi
barenga 200 baturutse mu bihugu 25 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco
Mpuzamahanga rya ‘Kigali Triennial’, rizarangwa n’ibitaramo birenga 60
by'imbyino, indirimbo, kumurika imideli, ikinamico, sinema, ubwanditsi
n’ibindi.
Byatangarijwe mu kiganiro abayobozi b’Umujyi wa Kigali, abategura iri serukiramuco n’aba Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi bagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2024.
“Kigali Triennial” igiye kubera ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro ya mbere, iteganyijwe ku wa 16-25 Gashyantare 2024.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yerekana ko iri serukiramuco ari umwanya mwiza wo guteza mbere ubuhanzi n'umuco no gukomeza umubano n'ubucuti hagati y'ibihugu bizaryitabira.
Umunyarwandakazi akaba n'Umufaransakazi Sonia Rolland ufite ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 ni umwe mu bahanzi barenga 200 bo mu bihugu 25 byo hirya no hino ku Isi bazitabira "Kigali Triennial''.
Umuyobozi w’Ubuhanzi wa “Kigali Triennial’’, Dorcy Rugamba, yavuze ko iri serukiramuco rizarangwa n’ibitaramo birenga 60 birimo imbyino n’indirimbo by’abahanzi, kumurika imideli, ikinamico, sinema, ubwanditsi n’ibindi.
Umujyi wa Kigali witeguye neza kwakira iri serukiramuco no kwakirana ubwuzu abazaryitabira.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Umujyi wa Kigali utewe ishema no kwakira “Kigali Triennial”nk’igikorwa kizafasha guteza imbere ubuhanzi n’umuco.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yavuze ko Leta y’u Rwanda izi agaciro k’ubuhanzi mu iterambere ry’urubyiruko ari na yo mpamvu ishyigikira ibikorwa by’ubuhanzi nka “Kigali Triennial”.
Mu bazıtabira iri serukiramuco harimo abakora filime nka Sonia Rolland ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Alyn Sano, Kivumbi n’abandi.
Abateguye ibi bitaramo bavuga ko bimwe muri byo bizishyuzwa mu gihe ibindi kubyinjiramo ari ubuntu. Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizajya riba inshuro imwe mu myaka itatu.
Umutoni Carine
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru