AGEZWEHO

  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...
  • Kamonyi: Hibutswe abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

Yanditswe May, 07 2024 19:57 PM | 212,472 Views



Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yarwo, ahubwo rukubakira ku mahirwe Igihugu kiruha rukayabyaza umusaruro.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko rw'abakorerabushake ubwo bizihizaga imyaka icumi ishize iri huriro ritangiye.

AIP Yvette Mutabazi Tumukunde w'imyaka 27, ni umwe mu rubyiruko rwasangije bagenzi be, urugendo rw'uko yafashe icyemezo cyo gukorera igihugu binyuze muri Polisi y'u Rwanda.

Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n'uru rubyiruko rusaga 7,500 rwari ruteraniye muri BK Arena, yarusabye kudapfusha ubusa imyaka barimo, ibyo bakwiye kubakira mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari ndetse no kudateta.

Perezida Kagame kandi yagaragarije uru rubyiruko, uko kwiyubaka ndetse n'ubushake ari kimwe mu byo bagomba kubakiraho iterambere ry'imibereho yabo.

Iki kiganiro Umukuru w'Igihugu yagiranye n'urubyiruko rw'abakorerabushake baturutse mu Turere twose tw'Igihugu, cyanabaye n'umwanya wo kungurana ibitekerezo ndetse na bamwe muri uru rubyiruko banagaragaza bimwe mu bibazo ndetse n'imbogamizi bafite.

Uru rubyiruko kandi rwagagaragaje ko impanuro n'ubutumwa bahawe na Perezida wa Repubulika bitababereye amasigara cyicaro.

Mu mwaka wa 2013 nibwo hatangijwe ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake, igitekerezo cyari kigamije ko urwo rubyiruko rugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, kuremera abatishoboye ndetse no kwimakaza inshingano zijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.

Adams Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye abayobozi n’abanyeshuri b’ishuri rya Royal

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yan

Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guin&

Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo bi