Yanditswe May, 07 2024 19:57 PM | 212,472 Views
Ibi Umukuru w'Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko rw'abakorerabushake ubwo bizihizaga imyaka icumi ishize iri huriro ritangiye.
AIP Yvette Mutabazi Tumukunde w'imyaka 27, ni umwe mu rubyiruko rwasangije bagenzi be, urugendo rw'uko yafashe icyemezo cyo gukorera igihugu binyuze muri Polisi y'u Rwanda.
Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n'uru rubyiruko rusaga 7,500 rwari ruteraniye muri BK Arena, yarusabye kudapfusha ubusa imyaka barimo, ibyo bakwiye kubakira mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari ndetse no kudateta.
Perezida Kagame kandi yagaragarije uru rubyiruko, uko kwiyubaka ndetse n'ubushake ari kimwe mu byo bagomba kubakiraho iterambere ry'imibereho yabo.
Iki kiganiro Umukuru w'Igihugu yagiranye n'urubyiruko rw'abakorerabushake baturutse mu Turere twose tw'Igihugu, cyanabaye n'umwanya wo kungurana ibitekerezo ndetse na bamwe muri uru rubyiruko banagaragaza bimwe mu bibazo ndetse n'imbogamizi bafite.
Uru rubyiruko kandi rwagagaragaje ko impanuro n'ubutumwa bahawe na Perezida wa Repubulika bitababereye amasigara cyicaro.
Mu mwaka wa 2013 nibwo hatangijwe ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake, igitekerezo cyari kigamije ko urwo rubyiruko rugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, kuremera abatishoboye ndetse no kwimakaza inshingano zijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.
Adams Kwizera
Perezida Kagame yaganiriye n'itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo ry’Ubwon ...
May 19, 2024
Soma inkuru
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yangiwe kwinjira mu gih ...
May 19, 2024
Soma inkuru
Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga
May 18, 2024
Soma inkuru
Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub
May 18, 2024
Soma inkuru
Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamuryango ba FPR Inkot ...
May 18, 2024
Soma inkuru
Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga
May 18, 2024
Soma inkuru
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry
May 17, 2024
Soma inkuru
Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo biwugarije-Perezida Ka ...
May 17, 2024
Soma inkuru