Yanditswe May, 06 2024 17:45 PM | 230,477 Views
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba Leta, iyi ngingo ikaba igamije kuvugurura ingingo yo mu itegeko ryari risanzweho ryakumiraga abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye kubona akazi mu nzego za leta.
Ingingo ya 9 yo itegeko rishyiraho i sitati rusange igenga abakozi ba Leta ryatowe mu mwaka wa 2020 ivuga ko umukozi wa Leta uwo ariwe wese agomba kuba ari umunyarwanda.
Abadepite barimo Uwamariya Odette watangije uyu mushinga w'itegeko, bavuga ko iyi ngingo yarimo irimo ivangura rishingiye ku bwenegihugu, ariko kandi ngo yabuzaga igihugu amahirwe yo kubona abakozi bafite ubumenyi bwihariye nk'uko bakomeza babisobanura.
Mu ngingo zavuguruwe harimo iyerekeye ibiruhuko bigenerwa abakozi ba Leta babyaye n'ibindi buruhuko, ryagombaga guhuzwa n'itegeko ry'umurimo baherutse gutora, iri rikaba ryarongereye ikiruhuko ku mugore wabyaye uzajya ahabwa ibyumweru 14 bivuye kuri 12 naho umugabo wabyaye ikiruhuko cyavuye minsi ine kijya mu minsi 7 ikurikiranye.
Hari abadepite benshi basabye ko mu gusuzuma uyu mushinga w'itegeko mu mizi, ikiruhuko gihabwa umugabo ufite umugore wabyaye cyakongerwa, by'umwihariko igihe hari ibibazo bikomoka ku kubyara uwo mubyeyi yagize.
Uyu mushinga w'itegeko uteganya ko hazajyaho iteka rya minisitiri rizagena uburyo bw'ibyo biruhuko n'uburyo abanyamahanga bashobora kubona akazi mu nzego za Leta, bitabaye ngombwa ko bahindura ubwenegihugu.
Uyu ukaba ari umwe mu mishinga y'amategeko mike yatangijwe n'Abadepite ku giti cyabo muri iyi manda igana ku musozo, ukaba ugiye gukomeza gusuzumirwa mu nama y'Abaperezida iba ikuriwe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille.
Jean Paul MANIRAHO
Perezida Kagame yaganiriye n'itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo ry’Ubwon ...
3 hours
Soma inkuru
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yangiwe kwinjira mu gih ...
4 hours
Soma inkuru
Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga
May 18, 2024
Soma inkuru
Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub
May 18, 2024
Soma inkuru
Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamuryango ba FPR Inkot ...
May 18, 2024
Soma inkuru
Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga
May 18, 2024
Soma inkuru
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry
May 17, 2024
Soma inkuru
Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo biwugarije-Perezida Ka ...
May 17, 2024
Soma inkuru