AGEZWEHO

  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...
  • Kamonyi: Hibutswe abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’

Yanditswe May, 08 2024 11:34 AM | 197,602 Views



Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete, yahishuye ko ari gukora filime mbarankuru no kwandika igitabo ku buzima bwe bwite atarigera atangaza.

Yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Gicurasi 2024, ubwo yari mu Kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda.

Jimmy Gatete yakiniye Amavubi hagati ya 2001 na 2009, mbere yo gusoza ruhago mu 201o. kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abana n’umugore we n’abana be babiri b’abakobwa.

Uyu munyabigwi yavukiye mu Burundi ndetse ni ho yatangiriye gukina ruhago mbere yo kwimukira mu Rwanda.

Yavuze ko akiri muto yakinaga mu ikipe y’abana yashinzwe n’Abanye-Congo babiri n’Umunyarwanda umwe, Afande Willy Rwagasana mbere y’uko ajya ku rugamba rwo Kubohora Igihugu.

Jimmy Gatete yavuze ko yanyuze mu makipe y’abato mu Burundi mbere yo kwinjira muri Mukura VS yakiniye atozwa na Aloys Kanamugire. Yanyuze mu makipe arimo Rayon Sports mu maboko y’abatoza barimo Longin na Raoul Shungu. Yanakiniye amakipe ya Police FC, APR FC ndetse na St George yo muri Ethiopia.

Yavuze ko atagize amahirwe yo gukina mu makipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi kubera imvune.

Yagize ati “Nagiye i Burayi. Sinakinnye mu makipe nk’uko nabishakaga. Amakipe makuru nagiyemo nagiraga imvune, bikarangira ndakinnye. Nakinnye muri Portugal n’u Buholandi mu cyiciro cya gatatu.’’

Mu rugendo rwe nk’umukinnyi wabigize umwuga, avuga ko umukino wamushimishije ari uwa kabiri yakiniye Mukura VS.

Ati “Umukino w’ibihe byose. Kuri njye, umukino wa Mukura n’ikipe y’i Bugande yitwa KCCA. Ni umukino wansigiye ibintu byinshi cyane. Ibintu byambayeho sinzi ko hari undi mukinnyi byabayeho ku Isi. Uriya mukino wari uwo ku rwego mpuzamahanga. Wari umukino wa mbere muri Stade Regional, wari umukino wa kabiri muri Mukura kuko twari twakinnye umukino wa gicuti na Etincelles. Twatsinze ibitego 5, ntsindamo ibitego bibiri. Ni urwibutso rukomeye cyane kuri njye.’’

Jimmy Gatere yibukirwa cyane nk’umwe mu bafashije u Rwanda kujya mu Gikombe cya Afurika, CAN, cyabereye muri Tuniziya mu 2004 nyuma yo gutsinda ibihugu birimo Uganda na Ghana.

Ati “Umupira ni imyitozo n’ikinyabupfura. Impamvu twashoboye kujya muri CAN kiriya gihe twari dufite abakinnyi bakuze, bazi icyo bashaka. Navuga ko hari igihe haba ibihe byiza.’’

Jimmy Gatete yavuze ko ubwo buzima bwose ashaka kubwandikaho igitabo kigaruka ku mateka ye.

Ati “Ndi gutegura documentaire n’igitabo, ni ho nzasobanura ibintu byinshi mutazi ntaranavuga. Si umuntu wese wari kwitwara uko nitwaye bitewe n’uko nitwaye ndetse n’uko abantu bantekereza.’’

Jimmy Gatete yavuze ko nta nshingano arahabwa muri ruhago y’u Rwanda ariko ashimangira ko mu gihe yabisabwa atakwinangira gutanga umusanzu ku gihugu cye.

Jimmy Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Yanakiniye Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo na St George yo muri Ethiopia, aho yasoreje gukina ruhago mu 2010.

Uyu rutahizamu wiswe “Imana y’Ibitego” na “Rutahizamu w’Abanyarwanda”, mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, yakinnye imikino 52, atsinda ibitego 25 birimo n’icyahesheje u Rwanda kwitabira Igikombe cya Afurika [CAN], kimwe rukumbi rwitabiriye i Tunis muri Tunisia mu 2004.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)