Yanditswe Apr, 03 2024 11:22 AM | 96,266 Views
APR yasabye ko umukino yari ifitanye na AS Kigali, mu mpera
z'iki Cyumweru wasubikwa kubera ko iyi kipe yagize ibyago byo gupfusha uwari
umutoza wayo wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, Dr. Adel Zrane.
Nyuma yo kumenya inkuru y’akababaro, ibikorwa byose harimo imyitozo byahise bisubikwa ndetse APR FC yahise isaba ko n’umukino utaha yari kuzakinamo na AS Kigali wasubikwa.
Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda wari mu Kiganiro Urubuga rw’Imikino cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko babisabye, bityo hakazagenwa ikindi gihe wazasubukurirwa ku bwumvikane bw’amakipe yombi na Ferwafa.
Yagize ati “Ku munsi w’ejo abakinnyi bari bafite imyitozo ku wa Kabiri, ariko ntabwo byari gukunda ko bakora iyo myitozo nyuma yo kumenya iyo nkuru.”
Yunzemo ati “Ubuyobozi bw’ikipe bwahise bubaha ubutumwa bwo kuyihagarika. Kugeza ubu imyitozo yabaye isubitswe. No ku mukino twari dufitanye na AS Kigali, twasabye ko wasubikwa kugira ngo tubanze duherekeze umuvandimwe neza.”
Umunya Tunisia, Dr. Adel Zrane yitabye Imana ku wa Kabiri azize urupfu rutunguranye cyane ko ku Cyumweru yari yagaragaye mu mukino iyi kipe yakinnye na Rwamagana City ameze neza.
Kabanda yatangaje ko na bo bataramenya icyateye urupfu rwe kubera ko yari muzima.
Ati “No ku Cyumweru, niba hari uwabashije gukurikirana umukino wacu yari ahari, ameze neza, yari inshuti ya buri muntu. Yari muzima ni ukuri."
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku umuryango mugari wa APR FC, abafana, abakozi n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.
𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎
— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) April 3, 2024
Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda, yatangaje ko ubuyobozi bukuru bw'iyi kipe buzajya muri Tunisia guherekeza Dr. Adel Zrane, wari umutoza ushinzwe kongererera imbaraga abakinnyi.#UrubugarwImikino#RBASports pic.twitter.com/PqLuDy4iTw
Safa Claudia Uwingeneye
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
4 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru