AGEZWEHO

  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...
  • Kamonyi: Hibutswe abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Yanditswe May, 06 2024 19:12 PM | 218,351 Views



Kuri uyu wa Mbere, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yakiriye mugenzi we wa Sénégal, Gen Mbaye Cissé n’itsinda ayoboye mbere yo kuganira na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Uyu muyobozi yaganirijwe ku rugendo rwa RDF n’uburyo yiyubatse, anagaragarizwa ibibazo biri muri aka Karere. 

Nyuma y’ibi biganiro, Gen Mbaye yabwiye itangazamakuru ko uru rugendo ruri muri gahunda z’umubano mwiza n’ubufatanye bisanzweho hagati y’u Rwanda na Senegal.

Yagaragaje amateka ari hagati ya RDF n’igisirikare cya Senegali, avuga ko ingabo z’Igihugu cye zagiye zunguka ubunararibonye mu kubungabunga amahoro ku Isi, harimo ko ngabo zabo zagize uruhare mu gushaka uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagarikwa.

Yagize ati “Mu gihe kiri imbere ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda buzibanda mu mahugurwa, ubu turi mu ntangiriro zo gushaka uko hakorwa amahugurwa mu bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.”

Gen Mbaye kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira abahashyinguwe mu cyubahiro, nyuma anasura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye abayobozi n’abanyeshuri b’ishuri rya Royal

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yan

Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guin&

Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo bi