AGEZWEHO

  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...
  • Kamonyi: Hibutswe abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Yanditswe May, 07 2024 17:04 PM | 160,781 Views



Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko rw’abakorerabushake kudatinya gukora ikintu kizima kuko n’inshingano zarwo zo gukorerana no gukorana ubushake ari ingenzi kuri rwo no ku Gihugu muri rusange.

Yabigarutseho mu butumwa yahaye abagera ku 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake bahuriye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2024, hizihizwa imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe.

Iri huriro ry'Urubyiruko rw'Abakorerabushake ryahawe insanganyamatsiko igira iti 'Dukomere ku murage wacu'.

Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, asobanura ko izina ryarwo rifite igisobanuro gikomeye.

Ati “Ni ibintu bibiri, bahoze bavuga abakorana ubushake, buriya ni ugukorera ubushake, ariko ni byombi. Hari ugukorera ubushake ariko ukorana n’ubushake.”

Yarubwiye ko nta muntu wakora wenyine ngo agere ku iterambere rirambye.

Ati "Nta muntu ubaho wakora wenyine, adakoranye n'abandi ngo uburyo bwo guteza abantu imbere no guteza Igihugu imbere bishoboke."

Perezida Kagame yagaragarije Urubyiruko rw'Abakorerabushake ko rudakwiye gutinya gukora ibintu byiza.

Yakomeje ati “Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima. Gukorana ubushake ni ugukora ikintu kizima.’’

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko gukorana ubushake bijyana no gutekereza abawe no gutekereza ku Gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko na we yabaye muto, anyura mu bihe nk’ibyo urubyiruko ruri kunyuramo ku buryo narwo rufite ubushobozi bwo kugera ku nzozi zarwo.

Yarubwiye ko rukwiye kugira umuco wo kwikorera, rukiteza imbere rugamije no guteza imbere abandi n’Igihugu muri rusange.

Ati “Iyo twuzuzanya rero, iyo dushyira imbaraga zacu hamwe tuba duteza Igihugu imbere, tuba twiteza imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko umuco wo gukorera ubushake ukwiye gusigasirwa kandi ugashyigikirwa n’abantu bose by’umwihariko n’inzego zitandukanye zikabigiramo uruhare.

Ati “Inzego zibishinzwe ndagira ngo zumve ko [gukorera ubushake] bitagarukira aho gusa ahubwo bikwiriye kuvamo no kumenyana ndetse tukamenyana ku buryo umwe muri twe, bamwe muri twe bagira n’ikibazo runaka bakagobokwa na bagenzi babo.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora rukiteza imbere kandi rugateza imbere n’Igihugu, bityo ari aharwo ho kugira amahitamo meza.

Ati “Urubyiruko nkamwe, imbaraga mufite, ubushake mufite, mugomba kwigeza kuri byinshi, mukageza Igihugu kuri byinshi ndetse n’ababyeyi banyu n’imiryango yanyu, ibyo mukora mugakora mubatekereza, mutekereza igihugu. Abawe kandi ndavuga bitarobanura, abawe ni ukuvuga abari mu gihugu bose.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere rugashaka icyo rwakora aho gutekereza ko Leta ari yo izarufasha.

Ati “Ntimuzabe abantu bategereza ko hari ibintu leta igomba kubagezaho. Leta ifite inshingano ariko leta ni nde se ko ari mwe! Igihe mutayifashije, mutayishyigikiye, mutakoranye na yo ntabyo izageraho.”

“Urubyiruko nkamwe, iki ni igihe cyanyu. Igisigaye ni uguhinduka tukabarera. Urubyiruko nkamwe, imbaraga n’ubushake mufite mugomba kwigeza kuri byinshi. Mugomba gukorana mukageza Igihugu, ababyeyi n’imiryango yanyu, ibyo mukora mugakora mubatekereza.’’

Mu 2013, ni bwo hatangijwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake hagamijwe ko rugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, kubakira abatishoboye, gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi. Mu Gihugu hose hari Urubyiruko rw’Abakorerabushake rusaga miliyoni 1,9.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye abayobozi n’abanyeshuri b’ishuri rya Royal

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yan

Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guin&

Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo bi