AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

REMA yatangiye kugenzura amazi yo mu Kivu nyuma y’amakuru ko Nyiragongo igaragaza ibimenyetso byo kongera kuruka

Yanditswe Jan, 05 2022 20:38 PM | 8,252 Views



Nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga gitangaje amakuru ko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije REMA cyatangaje ko cyohereje abakozi mu karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

REMA yatangaje ko irimo kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo gisanzwe gikoresha mu gupima ubuziranenge bw’umwuka, kikanafata ibipimo byinshi ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo.

Ivuga ko ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe kera.

Gusa ibipimo byafashwe ku mwuka bigaragaza ko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, bikagaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize. 

Kivuga ko kugabanuka k’ubuziranenge bw’umwuka muri ako karere bidafitanye isano n’ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka, ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gazi ya sulfur dioxide (SO2) mu mwuka.

Bitewe n’uko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, abahatuye basabwe gushishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

Abaturarwanda kandi barashishikarizwa gushyira muri telefoni zabo porogaramu ibafasha kubona amakuru ya buri kanya ku bipimo by’ubuziranenge bw’umwuka iboneka mu bubiko bya Google Play Store.

Ikigo REMA cyavuze ko ku bufatabte n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) bizakomeza gusuzuma ingaruka zose zishobora guterwa n’ikirunga cya Nyiragongo, hagenzurwa ibihumanya umwuka birimo nitrogen dioxide (NO2), ozone (O3), sulfur dioxide (SO2), particulate matter (PM), carbon monoxide (CO), na carbon dioxide (CO2).

Kivuga ko kizakomeza gufata ibipimo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu muri ibi bihe ikirunga cya Nyiragongo kivugwaho kugaragaza ibimenyetso byo kongera kuruka, ibyavuye muri iryo sesengura bikazajya bitangarizwa Abaturarwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta