AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

Perezida wa Mozambique yashimye u Rwanda rwohereje ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado

Yanditswe Jul, 30 2021 16:15 PM | 75,985 Views



Leta ya Mozambique irashimira ibihugu by'amahanga birimo n'u Rwanda bikomeje kohereza ingabo muri icyo gihugu, mu rugamba rwo guhangana n'imitwe y'iterabwoba yayogoje Intara ya Cabo Delgado.

Impuguke mu guhangana n'iterabwoba, nazo zivuga ko ubufatanye bw'ingabo za Mozambique n'iz'Amahanga butanga icyizere cyo kugarura amahoro muri iyo ntara.

Imyaka ikabakaba 5 irirenze Intara ya Cabo Delgado ihindutse isibaniro ry'ibitero by'umutwe w'iterabwoba wiyita Al Shabab, gusa ababikurikiranira hafi bakemeza ko ahubwo ari ishami ry'umutwe wiyita Leta ya Kisilamu, Islamic state.

Leta ya Mozambique ivuga ko kuva abarwanyi b'iyo mitwe batangira ibitero by'ubwicanyi n'ubusahuzi muri Cabo Delgado, abakabakaba miliyoni bamaze guta ingo zabo bahunga mu gihe abasaga 2 000 bishwe.

Ibi byatumye guverinoma y'icyo gihugu ifata icyemezo cyo kwiyambaza amahanga muri uru rugamba kugirango Cabo Delgado yongere gutekana, ndetse ku ikubitiro ingabo z'u Rwanda 700 n'Abapolisi 300 babimburira abandi guhera tariki 09 z'uku kwezi kwa Nyakanga.

Mu ijambo aherutse kugeza ku baturage b'igihugu cye, Perezida wa Mozambique Felipe Nyusi yashimiye amahanga yemeye gutaraba Abanyamozambique byumwihariko u Rwanda.

Yagize ati “Twasabye u Rwanda ubufasha bwo kudushyigikira kubera ko bafite ubunararibonye kandi bakaba bari biteguye kudutabara. Turi mu kaga aho buri munsi Abanyamozambike b'inzirakarengane bicwa ndetse n'umuryango mugari wa Mozambike ukaba ubayeho mu bubabare buterwa n'ibyo babona bibera mu ntara ya Cabo Delgado.” “Itsinda ry'Abanyarwanda ryaje rigizwe n'ingabo n'Abapolisi bose bakaba barahageze guhera tariki 9 z'uku kwezi kwa 7, ndetse n'abo muri SADC batangiye kuza. Ingabo z'u Rwanda rero zatabaye hashingiwe ku masezerano dufitanye n'u Rwanda mu by'umutekano.” 

Muri iki cyumweru nibwo ibindi bihugu cyane cyane ibyo mu muryango wa SADC birimo Botswana na Afurika Yepfo nabyo byatangiye kohereza ingabo zabyo muri Cabo Delgado, aho zisanze iza Mozambique n'iz'u Rwanda.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane, Dr. Vincent Biruta avuga ko kuba abarwanyi b'imitwe y'iterabwoba baturuka mu bihugu bitandukanye guhangana n'iyo mitwe ikomeje kwiyongera muri Afurika ari inshingano za buri wese.

Ati “Muri aba ngaba harimo n'abaturutse za Somalia, muzi ibiri muri Sahel! Iyo urebye ibyo byose ntabwo ushobora gutekereza ko iki kibazo kiri muri Mozambique gusa kandi ko bitatureba. Urabona bafitanye imipaka na Tanzania, Malawi, Afurika Y’Epfo,.. buriya rero ntabwo twabirebera hariya tuvuge ngo ntibitureba! Nubwo tuba turi aha ngaha inzego zibishinzwe zirabikurikirana ariko ushobora gusanga hari n'inzira zica aha ngaha bajya hariya n'ibindi, ni ukuvuga ngo rero igihe icyo ari cyo cyose natwe byatugiraho ingaruka.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo y'igihugu cya Afurika y’Epfo, inzobere mu kurwanya iterabwoba David Otto yavuze ko ubufatanye mu ntambara ya Cabo Delgado ari ingenzi.

Yagize ati “Kimwe mu bintu by'ingenzi twakomeje kuvuga cyane cyane iyo bigeze ku ituze n'umutekano mu bihugu bya Afurika byumwihariko muri iki kibazo cya Mozambique, ni ukugerageza kuvana politiki mu bibazo by'umutekano. Ntabwo ikibazo ari ukuvuga ngo ni inde wahageze mbere cyangwa ngo ni nde gihangange ku rugamba, ahubwo icy'ingirakamaro nk’uko twabibonye no mu masezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Mozambique, ni ugukora ikigomba gukorwa abajihadistes bagacika inege.”

“Ibyo rero byaba ari akarusho ku ngabo za SADC harimo n'iza Afurika Y’Epfo kuko ubunararibonye bw'u Rwanda mu butumwa bwa Loni nubwo hano akazi gatandukanye atari ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ariko kuba ingabo z'u Rwanda zihari zikaba zikorana n'iza Mozambique bizorohereza akazi ingabo za SADC kandi ubwo bufatanye ni ingirakamaro kuri bose.”

Intara ya Cabo Delgado isanzwe ikungahaye ku mutungo kamere by'umwihariko gaz, ndetse sosiyete mpuzamahanga nka Total y'Abafaransa zikaba zarashoyeyo imari.

Icyakora kuva iyo ntara yahinduka isibaniro ry'ibitero by'imitwe y'iterabwoba, iryo sharamari ryarahagaze ariko minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr. Vincent Biruta akavuga ko intego ya mbere y'intambara ingabo z'u Rwanda zirwana muri Cabo Delgado ari ukurengera ubuzima.

Yagize ati “Hari ibitangazamakuru byarebye umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa uko ugenda usubirana, bareba ibi byo muri Mozambique bakaba bazi ko Ubufaransa binyuze mu masosiyete yabwo akorera hariya muri biriya bya gaz bavugaga bashaka kubihuza ariko ni ibintu bidafite aho bihuriye. Ntabwo u Rwanda rwagiye muri Mozambique ruhawe ubutumwa n'Ubufaransa. N'iyo twazagira wenda uburyo dukorana n'Ubufaransa ni kimwe n'uko twaba twazakorana na Portugal, biriya bihugu bya SADC, AU cyangwa UN. Ariko ni ibintu abantu bahuza gusa kubera ko wenda byabaye mu gihe Perezida Macron yari aherutse inaha ariko nta hantu bihuriye.”

U Rwanda nicyo gihugu cy'amahanga cyonyine kimaze kohereza ingabo muri Cabo Delgado hagendewe ku masezerano ibihugu byombi bifitanye, mu gihe kuwa mbere w'iki cyumweru ingabo za Botswana ari zo zabimburiye izo muri SADC.

Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta