AGEZWEHO

  • Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria

Yanditswe Apr, 26 2024 19:08 PM | 94,684 Views



Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu rugamba rwo kurwanya Malaria, ibi akaba yabigaragaje ubwo ubwo yagiranaga ibiganiro n'itsinda ry'impuguke, abashakashatsi na bamwe mu bafata ibyemezo muri gahunda yo kurwanya iyi ndwara muri Afurika no ku Isi.

U Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya Afurika byabashije kurwanya Malaria ku rwego rwo hejuru, ingamba zagiye zifatwa na guverinoma hamwe n'abafatanyabikorwa batandukanye, mu guhangana n'iyi ndwara yica abasaga miliyoni 500 buri mwaka ku Isi, zatumye igabanuka ku kigero cya 90% mu baturarwanda. 

Mu byagenzaga iri tsinda ryakiriwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente harimo gushimira guverinoma kuri iyi ntambwe yatewe n’uburyo inama mpuzamahanga kuri Malaria yateguwe bihambaye, i Kigali. 

Malaria yarwanyijwe binyuze mu ngamba zitandukanye ndetse n’ubufasha myumvire n’ubuvuzi byagizwemo uruhare rukomeye n’abajyanama b’ubuzima. 

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yijeje aba bafatanyabikorwa ko u Rwanda ruzakomeza gukaza umurego mu rugamba rwo kurwanya malaria, ari nako rutanga umusanzu ku bindi bihugu. 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ubu aho Malaria ikigaragara, hari ingamba zifatwa zirimo no kwifashisha ikoranabuhanga.

Kurandura Malaria ngo birashoboka, ariko izi mupuguke, abaterankunga, abashakashatsi n’abafata ibyemezo mu Rwanda no ku Isi bahuriza ku kuba uru rugamba rutashoboka batabayeho imikoranire hagati y’Ibihugu.

Umusozo.

Paschal Buhura 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta

Umujyi wa Kigali waburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura ny

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hatazwi irengero rya toni 3100

WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba