Yanditswe May, 04 2024 17:29 PM | 183,061 Views
Abagize Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu, PAC basabye ko ibibazo byose bikomeje kugaragara mu mitangire y’inyongeramusaruro ndetse n'imbuto binyuze muri gahunda ya Nkunganire byabonerwa umuti kandi urambye.
Kuri uyu wa Gatandatu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB kitabye iyi komisiyo kugira ngo gitange ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
Amwe mu makosa yagaragaye muri raporo harimo imikorere mibi ya ”Smart Nkunganire” ifasha abaturage kubona inyongeramusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga, ubwoko bw’inyongeramusaruro butaboneka mu Turere kugira ngo bukoreshwe, ikibazo cy’ububiko bw’inyongeramusaruro ndetse n’amatoni y’inyongeramusaruro aburirwa irengero.
Abadepite bagaragaje ko iki ari ikibazo gikomeye RAB ifite.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Telesphore Ndabamenye asobanura ko gahunda ya Nkunganire mu bijyanye n’ifumbire mvaruganda yaje kugira ngo ifashe abaturage bafite ubutaka busharira butuma hataboneka umusaruro wifuzwa.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire we avuga ko muri Systeme ya Smart Nkunganire, hagagaragamo ikinyuranyo cya Toni ibihumbi 31 irengero ryazo rikaba ritazwi.
Perezida wa PAC Muhakwa Valens avuga ko ibi bibazo RAB ikwiye kubyitaho.
Ikigo RAB kivuga ko kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hari ububiko bw’ifumbire bugera kuri 30.
Kugira ngo uburyo bwa Smart Nkunganire bushobore gukora neza ngo hakenewe miliyari 4 na miliyoni 700 mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere.
Intego nuko iri koranabuhanga ryajyamo nibura abahinzi miliyoni 2.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/W4nsbnCeEeA?si=InDSvYXrcOGx3eUQ" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>Carine Umutoni
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry
May 17, 2024
Soma inkuru
Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo biwugarije-Perezida Ka ...
May 17, 2024
Soma inkuru
Imitwe ya Politiki ya FPR-Inkotanyi na PL yatanze abakandida yifuza ko bazaba Abadepite
May 17, 2024
Soma inkuru
U Rwanda U20 rwegukanye Irushanwa ry’Akarere ka 5 muri Handball
May 17, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
May 17, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere
May 16, 2024
Soma inkuru
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abantu 8 ari bo bagaragaje ko bifuza kwi ...
May 16, 2024
Soma inkuru
Igishobora gukorwa ahandi ku Isi cyakorwa no muri Afurika- Perezida Kagame
May 16, 2024
Soma inkuru