AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Jackson Mayanja yatandukanye na Sunrise FC yatozaga

Yanditswe Jun, 07 2025 10:27 AM | 265,539 Views



Umunya-Uganda Jackson Mayanja yatandukanye na Sunrise FC ku bwumvikane bw'impande zombi kuko yari agifite umwaka umwe w'amasezerano yo kuyitoza.

‎Jackson Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ubwo iyi Kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda yari iri mu Cyiciro cya Mbere, anamanukana na yo mu cya Kabiri.

Mayanja wahawe inshingano zo gusubiza Sunrise FC mu Cyiciro cya Mbere yaje kongerwa amasezerano y'imyaka ibiri taliki ya 15 Gashyantare 2024 ndetse yagombaga kumugeza mu 2026.

Nyuma yo kumvikana kw’impande zombi, Mayanja n’ubuyobozi bwa Sunrise FC banzuye gutandukana.

Mayanja yatandukanye na Sunrise FC iri mu Cyiciro cya Kabiri. Mu mwaka w'imikino wa 2024-2025, yakinnye imikino 24, atsinda 12, anganya 8 mu gihe yatsinzwe 4. Uyu musaruro watumye Sunrise FC inanirwa gusoreza mu makipe abiri ya mbere mu Itsinda B kuko yagize amanota 44, isoza inyuma ya Gicumbi FC na AS Muhanga, ari na yo makipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kamarampaka yahuje amakipe ane arimo La Jeunesse FC na Etoile de l’Est.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare