Yanditswe Jun, 26 2021 18:19 PM | 115,694 Views
Abashoramari
b'abanyarwanda bakorera ibikorwa by'ubucuruzi muri Repubulika Iharanira
Demukarasi ya Kongo, bavuze ko biteguye kurushaho kubyaza umusaruro isoko ryo
muri icyo gihugu muri ibi bihe ibihugu byombi bikomeje gushimangira umubano
hagati yabyo.
Bavuze ibi nyuma y'aho Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri iki gihugu mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Gatandatu, ku wa Gatanu Perezida Tshisekedi nawe akaba yari yagiriye uruzinduko mu Mujyi wa Rubavu mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu, ibihugu byombi byiyemeje gukuraho inkomyi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, ibi bikaba bikubiye mu masezerano yasinywe n'abahagarariye ibihugu byombi.
Mukantavuka Jeanne ucuruza ibishyimbo n'ibigori abyohereza muri RDC, ndetse rimwe na rimwe abakiriya be bakamwoherereza amasaka iyo yeze muri icyo gihugu.
Avuga ko ubushake bwa Politike bwo guteza imbere umubano w'ibihugu byombi, bivuze byinshi ku bucuruzi bwe ndetse yizera ko imbogamizi yahuraga nazo zigiye kugabanuka cyangwa zikavaho burundu.
Yagize ati ‘’kubera ko twizeye ijana ku ijana umutekano wacu, ubu dushobora kujyayo tugahahirana, tukareba uko bakora n’amahirwe ahari nabo bakaza ntakwikekana ngo najyayo nkagira ikibazo cyangwa we avuga ngo yaza inaha akagira ikibazo.’’
Michel Kayihura Makolo, uyobora uruganda rutunganya ifu y'imyumbati "Kinazi Cassava Plant", nawe avuga ko hari Ifu yohereza muri RDC.
Yagize ati ‘’Hari ibintu bihari bisa n'amananiza hari aho ugera ufite ibicuruzwa bakakubwira ngo ibicuruzwa ntibinyura hano, ukabona ko ari ukunaniza gusa, hari igihe bagihererekanya ku bantu ushaka ibyangombwa rimwe na rimwe bikabura, ubu bushake bwa Politike nkeka ko buje kudufasha gushyira ibyo bintu byari nk’imbogamizi kuri twe tukajyayo tugacuruza za mbogamizi zitagihari.’’
Abacuruzi b'abanyarwanda bakorera ku mupaka w'ibihugu byombi, bashima imikoranire isanzweho ariko bakagaragaza ko gukorana kw'abanyepolitiki, icya mbere babyungukiramo ari umutekano.
Ni ibintu
abahanga mu by'ubucuruzi basanga bizongera isoko ry'abacuruzi bo mu Rwanda,
ndetse abikorera cyane cyane abanyenganda bashobora kubona ku buryo
bworoshye aho bakura ibikoresho byibanze.
Dr Rusibana Claude Impuguke mu bukungu akaba n'umwarimu muri Kaminuza, yagize ati ‘’Umushoramari ibyo asabwa ni ugutinyika, icya kabiri ni ugushaka uko amenya igihugu cya Congo akahagera akamenya mu by’ukuri ayo mahirwe, kuko ntiwakwicara hano ngo ubimenye bisaba kugerayo.’’
Imibare igaragazwa n'urwego rw'igihugu rushinzwe iterambere RDB, yerekana ko mu mwaka wa 2020 ibicuruzwa byoherehejwe muri RDC bivuye mu Rwanda bifite agaciro ka Miliyoni 88.3 z'amadorali ya Amerika, bingana na 8.1% by'ibyoherejwe mu mahanga byose.
Ni mu gihe, DRC ari igihugu cya 7 mu bihugu byakoze ishoramari mu Rwanda muri 2020 aho iki gihugu cyihariye miliyoni 10 z'amadorali ya Amerika, ni ukuvuga 0.8% by'ishoramari ryose ryakozwe muri uwo mwaka.
Fiston Flix Habineza
Ababatabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
28 minutes
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru