AGEZWEHO

  • USA: Kaminuza ya Leta ya California yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside

Yanditswe May, 08 2024 17:13 PM | 260,378 Views



Urukiko rwa Rubanda rw’i Buruxelles mu Bubiligi rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, uyu munsi humviswe abatangabuhamya bavuga ko bagombaga gutanga amafaranga kugira ngo Nkunduwimye abashe kubahungishiriza muri Hotel des Milles Collines mu Mujyi wa Kigali.

Abatangabuhamya bumviswe binyuze mu muyoboro w’iyakure (Video conference) bari i Kigali mu Rwanda.

Uwabanje yabwiye urukiko ko iwabo bari batuye hafi ya Stade Regional i Nyamirambo we afite myaka 15.

Jenoside itangiye se umubyara yahise ajya kwihisha kuko urwo rugo rwari rwatangiye kugendamo abasirikare n’Interahamwe babatera ubwoba banashaka kubica. 

Nyuma ariko ngo se yaje kuvugana na we asaba gutegura barumuna be bakabajyana ku mu diplomate wo muri Libya bari baturanye.

Bahamaze igihe gito, ngo hatanzwe amafaranga, se yaje kuboherereza Emmanuel Nkunduwimye Alias Bomboko, abajyana kwa Kajuga Robert na Georges Rutaganda baza kuhabavana babahungishiriza muri Hotel des Milles Collines, se nawe aza kuhabasanga nyuma.

Perezida w’Urukiko yabajije uyu mutangabuhamya uko byari bimeze mu nzira, avuga ko guhera kuri Colleges Saint Andre i Nyamirambo kugera mu Gakinjiro hari bariyeri nyinshi, ariko ngo abo bagabo bari babajyanye bari bafite ububasha bwo kuzibatambukanaho bagakomeza.

Ikindi ngo yabonye ni uko bageze kuri garaje Amgar, Emmanuel Nkunduwimye yagiye kuzana amasasu na Essence muri iryo garaje bakabona gukomeza urugendo rwerekeza muri Hotel des Milles Collines.

Undi mutangabuhamya na we wari utuye i Nyamirambo hafi ya Stade Regional icyo gihe, nawe yabwiye Urukiko ko jenoside itangiye, yabashije guhungira muri Hotel des Milles Collines abifashijwemo n’inshuti ye, agezemo asaba uwitwaga Wyclif Kajuga nawe wabaga muri Milles Collines, kumusabira murumuna we Kajuga Robert kumuhungishiriza umuryango ukamusanga muri Milles Collines.

Kajuga Robert ngo yaremeye, amuca amafaranga 300.000 by’icyo gihe, maze uwo muryango uzanwa na Kajuga na Emmanuel Nkunduwimye.

Ubu buhamya bwuzuzwa n’ubwo umugore we yatanze, ubwo yabwiraga Urukiko ko Kajuga Robert, Georges Rutaganda na Emmanuel Nkunduwimye, ari bo baje kumufata i Nyamirambo we n’abana be babageza muri Milles Collines.

Urukiko rwabajije uyu mugore uko yamenye Emmanuel Nkunduwimye Alias Bomboko kandi atari asanzwe amuzi, avuga ko baje kumufata iwe bahamagaraga mu mazina, kandi ko kuri za bariyeri banyuragaho bagendaga bisobanura bakavuba abo baribo kugira ngo babareke bakomeze.

Iburanisha ry’uru rubanza rizakomeze ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

John Bicamumpaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)