Yanditswe Jun, 24 2019 12:42 PM | 12,496 Views
Abayobozi b'ibigo, abashinzwe amasomo n'abarimu bigisha amasomo y'imibare, ubugenge, ibinyabuzima n'ubutabire mu mashuri yisumbuye bemeza ko bagiye guhindura uburyo bakoragamo isuzumabumenyi ku banyeshuli haba mu mikoro ndetse no mu bizami baha abanyeshuri. Ibi barabitangaza nyuma y'amahugurwa y'iminsi 2 basoje kuri iki cyumweru mu bijyanye n’uburyo bategura ibibazo bashingiye ku nteganyanyigisho.
Abarimu bigisha amasomo y'imibare, ubugenge, ibinyabuzima
n'ubutabire mu mashuri yisumbuye bavuga ko mu gutegura ibibazo baha abanyeshuli
mu isuzumabumenyi bibandaga ku kumenya niba umusheshuli ashobora kurondora ibyo
yafashe mu mutwe, ntibabihuze no kubyifashisha mu buzima busanzwe:
PHENIAS NKUNDABAKURA Umwarimu muri Kaminuza y' u Rwanda yagize ati, "akenshi abarimu bakunda kwibanda ku bijyanye n’isuzumabumenyi ku rwego rwa mbere, amasuzumabumenyi yibanda mu kumenya gusa niba umunyeshuri azi kurondora mu mutwe. bakibagirwa kumenya niba ibyo umunyeshuli azi kurondora azi no kubikoresha haba mu buzima busanzwe cg no mu bindi".
Nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri bahawe n’ikigo nyafrika kigisha imibare n’ubumenyi, AIMS gifatanyije n’igishinzwe uburezi mu Rwanda REB, aba barezi, baremeza ko hari ibyo bagiye guhindura, harimo no kureba niba koko umunyeshuli yarigishijwe ibyo agiye kubazwaho.
NSENGIYUMVA OSCAR, uwmwarimu wagisha i Musanze nawe ati, "
si ukuvuga ko tudasanzwe turi abarimu beza, ariko mu burezi umuntu aba akeneye ubunararibonye mu bijyanye n'akazi. icyaburaga ni ubunararibonye buke mu bijyanye n'akazi, nyuma y’aya mahugurwa hari icyo tugiye gukosora".
Ibi byagarutweho na UWAMARIYA DIANE, umwarimu uturuka mu karere ka Ruhango, "Twabazaga abanyeshuri tutabanje kureba icyo curriculum iteganya,ukabaza umwana ntugere ku byateganijwe none mu mahugurwa batweretse ko iyo ugiye kubaza umwana ugomba kwifashisha curriculum kugira ngo urebe n'iba warabashije guha umwana ubumenyi ndetse n'uburyo bwo kuvumbura ibyo yigishijwe".
Dr ELINA TINOMENYA uhagarariye gahunda y'imyigishirize ndetse n'abarezi mu kigo Nyafrika kigisha imibare n'ubumenyi asobanura ko icyatumye bahugura aba barezi ari ukugira ngo isuzumabumenyi ritegurwa ribe ari irifasha abanyeshuli.
"Abahugrwa, abenshi n'abarimu bigisha ariko nanone dufitemo n'abashinzwe amasomo, dufite kandi n'abayobozi b'amashuri.ibi bivuzeko nyuma y'aya mahugurwa tuza dufite abarimu benshi bashobora gutanga neza isuzambumenyi ku banyeshuri ariko nanone isuzumabumenyi si ikizami, isuzumabumenyi rishobora gukorwa igihe urimo kwigisha. ibyo ni byo bintu twibanzeho duhugura muri iyi minsi ibiri ishize nizeye ko abarimu benshi bagiye kwibanda mu kwigisha batanga isuzumabumeyi kugira bifashe abanyeshuri".
Abahuguwe ni abarezi 180 barimo abarimu bigisha amasomo y'imibare, ubugenge, ibinyabuzima n'ubutabire, abayobozi b’ibigo n’abashinzwe amasomo mu mashuri yisumbuye. Baturutse mu bigo by’amashuli byo hirya no hino mu gihugu.
NI INKURU YA LEONCE NYIRIMANA na Ally Butare
END
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru