Yanditswe Jun, 24 2019 12:42 PM | 12,605 Views
Abayobozi b'ibigo, abashinzwe amasomo n'abarimu bigisha amasomo y'imibare, ubugenge, ibinyabuzima n'ubutabire mu mashuri yisumbuye bemeza ko bagiye guhindura uburyo bakoragamo isuzumabumenyi ku banyeshuli haba mu mikoro ndetse no mu bizami baha abanyeshuri. Ibi barabitangaza nyuma y'amahugurwa y'iminsi 2 basoje kuri iki cyumweru mu bijyanye n’uburyo bategura ibibazo bashingiye ku nteganyanyigisho.
Abarimu bigisha amasomo y'imibare, ubugenge, ibinyabuzima
n'ubutabire mu mashuri yisumbuye bavuga ko mu gutegura ibibazo baha abanyeshuli
mu isuzumabumenyi bibandaga ku kumenya niba umusheshuli ashobora kurondora ibyo
yafashe mu mutwe, ntibabihuze no kubyifashisha mu buzima busanzwe:
PHENIAS NKUNDABAKURA Umwarimu muri Kaminuza y' u Rwanda yagize ati, "akenshi abarimu bakunda kwibanda ku bijyanye n’isuzumabumenyi ku rwego rwa mbere, amasuzumabumenyi yibanda mu kumenya gusa niba umunyeshuri azi kurondora mu mutwe. bakibagirwa kumenya niba ibyo umunyeshuli azi kurondora azi no kubikoresha haba mu buzima busanzwe cg no mu bindi".
Nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri bahawe n’ikigo nyafrika kigisha imibare n’ubumenyi, AIMS gifatanyije n’igishinzwe uburezi mu Rwanda REB, aba barezi, baremeza ko hari ibyo bagiye guhindura, harimo no kureba niba koko umunyeshuli yarigishijwe ibyo agiye kubazwaho.
NSENGIYUMVA OSCAR, uwmwarimu wagisha i Musanze nawe ati, "
si ukuvuga ko tudasanzwe turi abarimu beza, ariko mu burezi umuntu aba akeneye ubunararibonye mu bijyanye n'akazi. icyaburaga ni ubunararibonye buke mu bijyanye n'akazi, nyuma y’aya mahugurwa hari icyo tugiye gukosora".
Ibi byagarutweho na UWAMARIYA DIANE, umwarimu uturuka mu karere ka Ruhango, "Twabazaga abanyeshuri tutabanje kureba icyo curriculum iteganya,ukabaza umwana ntugere ku byateganijwe none mu mahugurwa batweretse ko iyo ugiye kubaza umwana ugomba kwifashisha curriculum kugira ngo urebe n'iba warabashije guha umwana ubumenyi ndetse n'uburyo bwo kuvumbura ibyo yigishijwe".
Dr ELINA TINOMENYA uhagarariye gahunda y'imyigishirize ndetse n'abarezi mu kigo Nyafrika kigisha imibare n'ubumenyi asobanura ko icyatumye bahugura aba barezi ari ukugira ngo isuzumabumenyi ritegurwa ribe ari irifasha abanyeshuli.
"Abahugrwa, abenshi n'abarimu bigisha ariko nanone dufitemo n'abashinzwe amasomo, dufite kandi n'abayobozi b'amashuri.ibi bivuzeko nyuma y'aya mahugurwa tuza dufite abarimu benshi bashobora gutanga neza isuzambumenyi ku banyeshuri ariko nanone isuzumabumenyi si ikizami, isuzumabumenyi rishobora gukorwa igihe urimo kwigisha. ibyo ni byo bintu twibanzeho duhugura muri iyi minsi ibiri ishize nizeye ko abarimu benshi bagiye kwibanda mu kwigisha batanga isuzumabumeyi kugira bifashe abanyeshuri".
Abahuguwe ni abarezi 180 barimo abarimu bigisha amasomo y'imibare, ubugenge, ibinyabuzima n'ubutabire, abayobozi b’ibigo n’abashinzwe amasomo mu mashuri yisumbuye. Baturutse mu bigo by’amashuli byo hirya no hino mu gihugu.
NI INKURU YA LEONCE NYIRIMANA na Ally Butare
END
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru