Yanditswe Jul, 31 2025 19:35 PM | 157,071 Views
Abahanzi baririmba indirimbo Gakondo barimo Cyusa Ibrahim, Mpano Layan, Munganyinka Aloutte n’Itorero Indashyikirwa, batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza ‘Umuganura’ cyiswe ‘Umuganura Gakondo Festival’.
Iki gitaramo cy’iserukiramuco ryo kuganuza Abanyarwanda inganzo y’umwimerere y’umuziki gakondo kizabera muri Kigali Universe ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2025.
Tuyitakire Joshua uri mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye RBA ko uretse kuririmba ariko hateganyijwe n'ibindi bikorwa byo kwizihiza Umuganura.
Ati "Ntabwo ari ukuririmba gusa ahubwo hateguwe n'uburyo bwo gutekera abantu ibiryo Gakondo by'Abanyarwanda."
Tuyitakireyavuze ko iki gitaramo kizajyana no kuganuza Abanyarwanda ku muziki wabo gakondo ariko hakazaba n’ibikorwa birimo ubusabane.
Ati "Ikindi ni iserukiramuco, urumva ko n'imyambaro abantu basabwa kuza bambaye Kinyarwanda."
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10.000 Frw ndetse n’ibihumbi 20 Frw, aho amatike aboneka ku rubuga rwa Kigali Universe.
Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iterambere ryabo
Aug 08, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma
Aug 26, 2022
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda irashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'ibyaha bishobora ...
Mar 31, 2019
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame yasuye akarere ka Nyagatare aho yabanjirije ku mupaka wa Kagitumba ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa mbere arasura akarere ka Nyagatare mu Mirenge ya Matim ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru