AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Abanya-Kenya bandikiye amateka muri Kigali International Peace Marathon 2025 (Amafoto)

Yanditswe Jun, 08 2025 16:10 PM | 273,481 Views



Abanya-Kenya bandikiye amateka mu irushanwa rya Kigali International Peace Marathon ryo mu 2025, nyuma yo guhigika abo bari bahanganye mu byiciro bitandukanye byo gusiganwa ku maguru.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 20, ryitabirwa n'abasaga ibihumbi 14 basiganwa mu byiciro bitandukanye barimo n’abakinnyi bo mu rwego rwa mbere rw’abakomeye ku Isi. 

Barimo 1836 basiganwe muri Half Marathon, 1314 muri Full Marathon mu gihe muri Run for Peace hasiganwe 11730.

Abasiganwa bazengurutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali aho abo muri ‘Full Marathon’ bakoze urugendo rw’ibilometero 42,195, Half Marathon, ibilometero  21,097 na Run for Peace y’ibilometero 10 ku basiganwa bishimisha.

Abakinnyi 11 ni bo baserukiye u Rwanda muri "Kigali International Peace Marathon". Barimo batanu bahatanye muri "Half Marathon" mu bagore, babiri bo muri "Full Marathon" y'Abagabo na bane bakina "Half Marathon" y'Abagabo. 

Umunya-Kenya Laban Kipngetich Korir yegukanye umudali wa Zahabu, ufite agaciro k'ibihumbi  20$, muri Kigali International Peace Marathon 2025 Yakoresheje 2h18'26'' ku ntera y'ibilometero 42 mu gihe Umunyarwanda wasoreje hafi ari Nizeyimana Alexis wabaye uwa gatanu, akoresheje 2h23'01''.

Teresia Kwamboka Omosa yongeye kuzamura ibendera rya Kenya nyuma yo kwegukana Full Marathon mu Cyiciro cy'Abagore muri Kigali Peace Marathon2025. Yakoresheje 2h37'12'' ku ntera y'ibilometero 42. 

Umunyarwandakazi Florence Niyonkuru yegukanye Umudali wa Zahabu muri Half Marathon mu Cyiciro cy'Abagore muri Kigali Peace Marathon2025. 

Abanya-Kenya ni bo bihariye ibihembo mu byiciro byose. Njoroge Derrick Chege yegukanye Umudali wa Zahabu muri Half Marathon mu Cyiciro cy'Abagabo muri Kigali Peace Marathon2025, akoresheje 1h05'23'' mu bilometero 21. 

Umukinnyi wegukanye Full Marathon [42 Km] mu bagabo n'abagore yahembwe ibihumbi 20$. Uwa kabiri yatahanye ibihumbi 15$ mu gihe uwa gatatu yagenewe 7500$. Uwa kane [5000$], uwa gatanu [3000$] mu gihe kuva ku wa gatandatu kugeza ku wa munani bahawe 2000$, 1500$ na 1000$. 

Mu basiganwe Igice cya Marathon [21 Km], uwa mbere mu bagabo no mu bagore yahawe 5000$. Uwa kabiri yahembwe [4000$], uwa gatatu [3000$] mu gihe kuva ku mwanya wa kane kugeza ku wa munani bahawe 2000$, 1000$, 800$, 500$ na 400$. 

Kigali International Peace Marathon itegurwa n'Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) rifatanyije na Minisiteri ya Siporo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Isi yose i Kigali na Kigali ku Isi yose!”

Ni ku nshuro ya kabiri Kigali International Peace Marathon iri gukinwa iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare