AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Abakunzi b’Amagaju barasaba kubakirwa sitade

Yanditswe May, 27 2025 16:00 PM | 148,329 Views



Abakunzi b’ikipe y’Amagaju bavuga ko ubuyobozi ko bwavugurura sitade ya Nyagisenyi, ikipe yabo ikajya ikinira hafi aho babasha kuyishyigikira ndetse bigateza imbere n’Akarere ka Nyamagabe. 

Nubwo basaba ibi kandi bahangayikishijwe n'uko ikipe y’Amagaju ishobora kumanuka mu cyiciro cya Kabiri kuko isigaje gukina umukino umwe n’ikipe ya Muhazi United. 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Ildebrand avuga ko ikibazo cy’ikibuga cya Nyagisenyi bakizi kandi barimo kukigaho, abasaba gukomeza gushyigikira ikipe yabo ndetse abizeza ko bazakora ibishoboka byose iyi kipe ntimanuke. 

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 29 Amagaju ari ku mwanya wa 14 n’amanota 33, ku munsi wa 30 arasabwa gutsinda Muhazi United kugira ngo agume mu cyiciro cya mbere. 

Amagaju ni imwe mu makipe abiri ahagarariye Intara y’Amajyepfo ari kumwe n’ikipe ya Mukura VS.






Umwanditsi: Iratuzi Bardine



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare