Yanditswe May, 27 2025 16:00 PM | 148,329 Views
Abakunzi b’ikipe y’Amagaju bavuga ko ubuyobozi ko bwavugurura sitade ya Nyagisenyi, ikipe yabo ikajya ikinira hafi aho babasha kuyishyigikira ndetse bigateza imbere n’Akarere ka Nyamagabe.
Nubwo basaba ibi kandi bahangayikishijwe n'uko ikipe y’Amagaju ishobora kumanuka mu cyiciro cya Kabiri kuko isigaje gukina umukino umwe n’ikipe ya Muhazi United.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Ildebrand avuga ko ikibazo cy’ikibuga cya Nyagisenyi bakizi kandi barimo kukigaho, abasaba gukomeza gushyigikira ikipe yabo ndetse abizeza ko bazakora ibishoboka byose iyi kipe ntimanuke.
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 29 Amagaju ari ku mwanya wa 14 n’amanota 33, ku munsi wa 30 arasabwa gutsinda Muhazi United kugira ngo agume mu cyiciro cya mbere.
Amagaju ni imwe mu makipe abiri ahagarariye Intara y’Amajyepfo ari kumwe n’ikipe ya Mukura VS.
Akarere ka Nyamagabe kagiye kuvugurura Stade ya Nyagisenyi, ishyirwemo ‘tapis’, urwambariro, aho abantu bicara hagasakarwa n’ibindi.
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) January 12, 2025
Umuyobozi w’aka karere, Niyomwungeri Hildebrand yabwiye RBA ko inyigo yo kuvugurura iyi stade iri kugana ku musozo ndetse muri Werurwe, uyu mwaka… pic.twitter.com/KvgGXPM7ze
Umwanditsi: Iratuzi Bardine
Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iterambere ryabo
Aug 08, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma
Aug 26, 2022
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda irashima uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'ibyaha bishobora ...
Mar 31, 2019
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame yasuye akarere ka Nyagatare aho yabanjirije ku mupaka wa Kagitumba ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa mbere arasura akarere ka Nyagatare mu Mirenge ya Matim ...
Feb 13, 2017
Soma inkuru