AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

APR FC yaguye miswi na Gorilla FC mu mukino wa gicuti (Amafoto)

Yanditswe Jul, 22 2025 22:03 PM | 263,318 Views



APR FC yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ikirenga i Shyorongi, kuri uyu wa Kabiri.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mamadou Sy mu gihe ibya Gorilla FC byinjijwe na Mosengo Tansele na Nduwimana Frank.

Ni umukino wabonetsemo ibitego mu gice cya mbere kuko mu cya kabiri nta kipe yarebye mu izamu ry’indi.

APR FC yakiniraga ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo ni yo yafunguye amazamu mbere kuko ku munota wa gatatu gusa yatsinze igitego cya mbere cyinjijwe na Mamadou Sy ku mupira yahawe na Memel Dao.

Mosengo Tansele yishyuriye Gorilla FC ku mupira wa coup franc yateye ukaruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Adolphe Hakizimana.

Ku munota wa 16 Mamadou Sy, yongeye kunyeganyeza inshundura, abonera igitego cya kabiri APR FC.

Gorilla FC yari ihagaze neza yavuye inyuma, yishyura igitego cyatsinzwe na Nduwimana Frank.

Iminota 90 yarangiye APR FC inganyije na Gorilla FC ibitego 2-2 mu mukino wa kabiri wa gicuti Ikipe y’Ingabo yakinnye.

Uyu mukino wakurikiwe n'abayobozi bakuru ba APR FC barimo Umuyobozi wungirije w'Icyubahiro, Gen Mubarakh Muganga na Chairman wayo, Brig Gen Deo Rusanganwa.

Umukino wa mbere yakinnye bya gicuti, APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 4-1.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare