Yanditswe Jul, 20 2021 13:28 PM | 43,989 Views
Kuri
uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasuye
urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ashima ubutwari abanyarwanda
bagaragaje bakabasha kongera kubaka igihugu nyuma yo gusenywa na Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hidalgo yabyanditse mu gitabo cy'abashyitsi nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Hidalgo yasuye ibice bitandukanye bigize urwibutso asobanurirwa amateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga ndetse na Nyuma yayo.
Uyu muyobozi yunamiye abarenga ibihumbi 250 baruhukiye muri uru rwibutso, akaba ari bunasure urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Yavuze ko amateka, ukuri no kwibuka ari ingenzi cyane mu kubaka amahoro ndetse n'isi.
Uyu muyobozi ari mu Rwanda aho yitabiriye inama kimwe n’abandi bayobozi bari mu ihuriro ry’imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru