AGEZWEHO

  • Abakinnyi 11 b’intoranwa bakinanye na Jimmy Gatete – Soma inkuru...
  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...

U Rwanda na Angola mu masezerano yo kwagura ubuhahirane

Yanditswe May, 16 2014 06:17 AM | 3,104 Views



U Rwanda na Angola kuri uyu wa 4 byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye. Ayo masezerano harimo ay’ubufatanye muri rusange, ayo gutangiza komisiyo ihoraho ihuza ibihugu uko ari 2, ndetse n’amasezerano yo kugirana ibiganiro mu bya politiki. Anateganya guteza imbere ishoramari muri ibyo bihugu harimo no gutangiza ingendo za sosiyete z’indege zabyo. Ministre w’Angola ushinzwe ububanyi n’amahanga umaze iminsi 3 mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda na mugenzi we w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo nibo bashyize umukono kuri ayo masezerano aganisha ku gushimangira no kunoza umubano, ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu. Ni amasezerano y’ubufatanye muri rusange, ayo gutangiza komisiyo ihoraho ihuza ibihugu byombi, ndetse n’ay’ibiganiro mu bya politiki (political consultation) ateganya ko ibihugu bizajya byungurana inama n’inararibonye bikanashyigikirana mu bibazo byaba ibireba akarere cg ibyo ku rwego rw’isi. Ministre Louise Mushikiwabo avuga ko aya masezerano aje no guha ingufu urwego rw’ubukungu hanozwa ishoramari mu nzego zinyuranye. Ministre Mushikiwabo kandi atangaza ko umubano w’u Rwanda na Angola nta bibazo wigeze ugira:{“Angola nzi ko nta kibazo ubundi dufitanye. Ndetse muri Angola tuhafite abashoramari b’Abanyarwanda bahamaze igihe, bakora, bahafite inganda, dufite abanyarwanda benshi bahaba, bakorayo. Mu by’ukuri ibihugu byacu bibanye neza. Icyo twifuzaga ni ukugira icyo twongera ku mibanire yacu tugakora ibikorwa bifatika” } Kuba ubu ari bwo hasinywe aya masezerano, aba baministri bavuga ko ari umusaruro w’ubushake bwa politiki bw’abakuru b’ibihugu byombi Paul KAGAME na José Eduardo Dos Santos, bahuriza ku gushakira akarere k’ibiyaga bigari amahoro arambye. Ibi ni byo minister George CHIKOTI aheraho yizeza ko nta gihugu kizemera gushyigikira ibikorwa bigamije kugirira nabi ikindi: {“Ni iby’ingirakamaro cyane kuba nta muntu uzabera icyambu imitwe itera cg izashaka gutera ikindi gihugu. Ntekereza ko kugira ngo tugire amahoro, buri wese muri twe agaragaje ko ashyigikiye amahoro. Ku bw’ibyo ibyo abakuru b’ibihugu byacu bemeje ubwo bahuraga ubushize mu nama, byari ugushimangira amahoro, haba hagati y’ibihugu 2 ndetse no mu karere kose” } Mu minsi ya vuba kandi ibihugu byombi biritegura kuzafungura za ambasade. U Rwanda na Angola bihuriye mu miryango nka ECCAS (Economic Community of Central African States) uhuza ibihugu by’Afrika yo hagati ndetse na ICGLR ihuza ibihugu 11 by’akarere k’ibiyaga bigari by’Afrika.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta