AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

Perezida Kagame arasaba abayobozi kongera imbaraga mu kurwanya ruswa

Yanditswe Feb, 08 2017 10:22 AM | 1,433 Views



Perezida wa repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi mu nzego zose gukomeza kongera imbaraga mu kurwanya ruswa kugira ngo intambwe imaze guterwa idasubira inyuma. Ibi umukuru w'igihugu yabisabye abagize komite mpuzabikorwa y'akarere ka Gasabo ubwo yaganiraga nabo ku bijyanye n'ibyagezweho no kunoza ibitagenda neza.

Perezida Kagame yabwiye abitariye iyi nama ko abayobozi baba abo mu nzego z'ibanze n'izo hejuru bafite urufunguzo rwo guhitamo icyiza n'ikibi, abibutsa ko kwirengagiza gukora ikiza nk'umuyobozi ari ikibazo gikomeye nyamara ari inshingano z'umuyobozi ku rwego urwo ari rwo rwose.

Umukuru w'igihugu yavuze ko umuyobozi mwiza atari uwikubira ibigenewe abo ayobora cyangwa ngo ahishyire abatifuriza icyiza abaturage: Ikintu cyo kwikanyiza ibigenewe abo uyubora ukabigira ibyawe, igihe cyose bikaba ibyawe; ibya rusange iteka ku ijana ukumva ko ugomba gufataho 30 ikaba iyawe abandi bagasaranganya uwo mubare usigaye,uri umuntu umwe ugatwara 30% abasigaye bagasangira ibisigaye?ntabwo ari byo.Ku buryo buri wese wicaye hano,twese turi hano ntabwo tuba dukwiye kureka uwo muntu ngo atware iyo 30, tukwiye kubyanga.”Perezida Kagame


Ashingiye kuri raporo zimaze iminsi zishyirwa ahagaragara zerekana intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ruswa, umukuru w'igihugu yashimiye abayobozi uruhare bagira mu bikorwa byo gukumira ruswa ariko anabasaba gukomeza muri uwo murongo kugirango u Rwanda rutazaza mu bihugu yise ibihangange mu kugira ruswa ikabije.

Yagize ati:“Iryo zina rero u Rwanda rumaze kugira ryo kuvuga ngo mu bantu batemera cg barwanya ruswa bakajanisha nyine ariko ntibiba bivuga ko turi abere, ariko baba basumbanisha abitabira ruswa cyane n'abatayitabira cyane ariko nabo barahari. igishimishije ntabwo tura muri ba bandi b'ibihangange muri ruswa kubera ko hari intambwe yo kuyirwanya muri system yose iri mu gihugu iri mu bayobozi n'ubwo na hake igraragaye iri mu bayobozi”

Usibye ingingo zikomeye umukuru w'igihugu yagarutseho zatuma igihugu kikura mu bibazo nka gahunda yo kuhira imyaka hifashishijwe amazi y'imvura nayo itabonekera igihe, umutekano muri rusange, yanavuze ko igihugu kimwe n'umugi wa Kigali utera imbere ariko anasaba buri wese cyane cyane abayobozi kurwana urugamba rw'iterambere.

Inama ya komite nshingwabikorwa yaganiriye na perezida wa republika igizwe na komite nyobozi z'imidugudu, ba gitifu b'utugari n'abashinzwe iterambere,abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge,abahagarariye inama y'igihugu y'abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga, abahagarariye abikorera, abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere/JADF abavuga rikumvikana n'abandi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta