AGEZWEHO

  • Abakinnyi 11 b’intoranwa bakinanye na Jimmy Gatete – Soma inkuru...
  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...

MININFRA irateganya ikigega cy'amafaranga azorohereza abubaka inzu ziciritse

Yanditswe May, 09 2017 14:25 PM | 3,405 Views



Miliyoni hagati ya magana abiri  na magana abiri na mirongo itanu z'amadolari y'Amerika niyo agiye gukoreshwa na ministeri y'ibikorwa-remezo n'ugutangiza ikigega kizafasha mu korohereza abubaka inzu ziciriritse zo guturamo.

Ibi byatangajwe na minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, ubwo yari imbere ya komisiyo y’ingengo y'imari n’ubukungu mu nteko ishinga amategeko mu biganiro ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018. 

Minisitiri James Musoni avuga ko iki kigega ari kimwe mu bizafasha mu kubaka inzu ziciriritse bityo bifashe abaturage benshi bafite ikibazo cyo kubona amacumbi. Minisitiri Musoni kandi yabwiye komisiyo y'inteko ko iyi ministeri yafashe icyemezo cyo guteza imbere ibikoresho byubakishwa bikorerwa mu Rwanda, kuko kugeza ubu mu rwanda hamaze kugera ibigo bifite ubushobozi kandi bikora ibikoresho bihendutse.

Ikindi kandi ngo nuko bashyizeho amabwiriza y’uko ibyo bikoresho bigomba kuba bihendutse kurusha ibitumizwa mu mahanga. Minisitiri yavuze ko kugeza ubu ingengo y’imari ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo itwara 14% by’ingengo y’imari yose y’igihugu, bikaba bisaba ko ikoreshwa mu bikorwa bifatika kandi bikemura ibibazo by’abaturage.

Muri Gashyantare uyu mwaka Ikigo cy'igihugu cy'imiturire cyatangaje ko cyari ifite umushinga wo kubaka inzu 30,000 mu cyerekezo cya Leta cyo kubaka inzu ziciriritse.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta