AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

Amajonjora y'ibanze ya Arts-Rwanda Ubuhanzi yasorejwe i Kigali

Yanditswe Oct, 01 2018 17:58 PM | 18,036 Views



Igikorwa cyo gutoranya urubyiruko rufite impano zitandukanye, muri gahunda yiswe Arts-Rwanda Ubuhanzi cyasorejwe mu mujyi wa Kigali. Hagiye gukurikiraho gutoranyamo 120 bahize abandi kugira ngo bazakomeze mu kindi cyiciro.

Abitabiriye amarushanwa bagaragazaga impano mu byiciro by'Ubugeni, imbyino, indirimbo, imideri, ikinamico , urwenya, filime no gufata amafoto ndetse n'icyiciro cy'ubusizi n'ubuvanganzo.

Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi ashima kuba iki gikorwa cyitabiriwe ku bwinshi n'urubyiruko rutandukanye kandi ibihangano byarwo bikaba birimo n'inyigisho ku bibazo birwugarije. Ati, "abazatsinda cyangwa bazagaragaza impano zabo tuzabafasaha, tubashyigikire batezwe imbere havemo no kwihangira imirimo no guhangira abandi imirimo. ikindi ni uko ibihangano byabo n'impano zabo tuzazikoresha mu gutanga ubutumwa kuko bagera kure ariko no kuba urubyiruko rwumva ko ibibazo byugarije igihugu ari ibyabo kandi bakumva ko ari bo musingi w'igihugu"

Aya marushanwa ya Arts Rwanda Ubuhanzi yatangiye taliki ya 8 Nzeli uyu mwaka biteganyijwe ko azasozwa mu kwezi kwa 12 hatoranywa itsinda, umutu ku giti cye ndetse n'abazatorwa n'imbaga y'abanyarwanda kurusha abandi kugira ngo bahabwe ibihembo bizabafasha guteza imbere impano zabo. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta