Yanditswe Mar, 05 2024 13:06 PM | 68,667 Views
Rwampungu Meshack, umukinnyi wa Basketball mu cyiciro
cy’abafite ubumuga mu Rwanda, yagaragaje ko kugira ubumuga bitamuzitiye gukomeza
gukora cyane kuko ashyigikiwe mu mishinga ye.
Uyu mukinnyi yabitangarije mu Kiganiro RTV Versus aherukamo kuri Televiziyo Rwanda.
Rwampungu w’imyaka 31 yahoze akinira Kigali Basketball Club gusa mu mwaka wa 2015 ubwo iyi kipe yari yerekeje i Huye mu marushanwa, imodoka yari ibatwaye yakoze impanuka, ibyatumye asigarana ubumuga bw’amaguru.
Ibi ntibyamuciye intege, kuko uyu musore wakomeje uyu mukino akaba ari na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abafite ubumuga.
Yagarutse ku buzima yanyuzemo nyuma yo kugira imvune yatumye agira ubumuga.
Yagize ati “Njyewe nabayeho mu Isi ntafite ubumuga. Nzi uburyo natinyaga kuvugisha umuntu ufite ubumuga, nti ese aho namuvugisha akababara kubera kutamenya ururimi namuvugishamo.’’
Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatahaga ku mugaragaro ikibuga cy’umupira wa Basketball cya Kimironko muri Gicurasi 2023, Rwampungu na bagenzi bafite ubumuga bagize umwanya wo gukina no gusabana n’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Inama ya mbere yatugiriye, ni ukubyaza umusaruro amahirwe ahari. Byari ibyishimo cyane ariko twabifashe nko guha agaciro abafite ubumuga. Iyo muri kumwe (Perezida Kagame) abona wowe ubushobozi ufite, ntareba igare (ry’abafite ubumuga). Ni icyo umubyeyi agenderaho.”
Rwampungu Meshack agaragaza ko yishimira ko kugeza ubu ibikorwa bye bifite umusaruro ufatika ndetse n’abafatanyabikorwa babiha agaciro. Agaragaza ko hari bamwe mu banyeshuri bahagaritse amashuri kubera ubumuga ariko ubu bakaba barasubiyeyo ndetse hari n’abahabwa akazi mu bikorwa bimwe na bimwe bihuza abantu benshi nk’imikino n’ibindi.
Ni we utegura Igikorwa “Sports on Wheel” gihuza abakinnyi ba Basketball bafite ubumuga ndetse n’abatabufite.
Yavuze ko yagitangije mu gufasha abafite ubumuga kudaheranwa n’agahinda no kwidagadurana n’abandi.
Ati “Ariko ubu nazanye igikorwa kiduhuza twese. Siporo ni ururimi umuntu wese yumva, naho wakibeshya, nta gikuba cyaba gicitse.’’
“Sports on Wheel” iba buri mwaka, iheruka yabaye ku wa 2 Werurwe 2024, muri BK Arena. Uwo mukino warangiye Ikipe ya Rwampungu Meshack yatsinze iya Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson amanota 32-22.
Manzi Prince
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
Mar 29, 2024
Soma inkuru