AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere

Yanditswe Apr, 16 2024 17:13 PM | 75,373 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu, baravuga ko mu myaka 30 ishize jenoside ihagaritswe, bashima ubuvuzi Leta y'u Rwanda itahwemye guha abo iyo jenoside yasigiye uburwayi bukomeye, ubu icyizere cy'ubuzima kikaba cyaragarutse.

Kamali Abeli, umusaza w'imyaka igera muri 70, ku mbago agendereho bitewe n’ubumuga yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ahamya ko iyo bitaba ah'ubuvuzi yahawe, uyu munsi atazi uko biba bimeze.
Ubuvuzi mu ngeri zitandukanye, bwahawe n'abandi harebwe imiterere y'uburwayi n'ibikomere basigiwe. 

Uwimbabazi Françoise na Jeanne d’Arc Uwigihozo, aba bo si uburwayi bukomeye gusa jenoside yabasigiye, ahubwo bafite n'ibikomere by'umutima n'umubiri.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabasigiye umutwaro ariko nubwo bimeze bityo, aba babyeyi kimwe na bagenzi babo, bashima ko ubuvuzi bahawe bwabahaye icyizere cy’ubuzima kigaruka. 

Bavuga ko indwara zimwe zakize ndetse n'izidakira hari uburyo buhoraho bwo kuzikurikirana.

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni, isenya igihugu ndetse isigira abayirokotse ibikomere byo ku mubiri n’ibyo ku mutima ku buryo urugendo rwo kongera kwiyubaka rwasabye imbaraga nyinshi.

Imibare igaragaza ko kugeza magingo aya, ingengo y’imari yakoreshejwe ku buvuzi buhabwa abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, basigirwa ibikomere n’indwara ikabakaba miliyari 47 Frw.

Uwamahoro Jeanne 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri R

Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame

Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victo

Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo

Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenosi

Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuc

Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye g

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général